Kwizera w’imyaka 21 uherutse gukora ubukwe na Mukaperezida w’imyaka 48 yatawe muri yombi ashinjwa gusambanya umwana.

Kwizera Evariste w’imyaka 21 y’amavuko washyingiranywe na Mukaperezida Clotilde w’imyaka 48 ni abakundana babiri bavugishije benshi bitewe n’uburyo basezeranye kubana barutana mu myaka.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Mbabazi Modeste, yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko aya makuru ari impamo.

Abinyujije mu butumwa bugufi (SMS), Mbabazi yagize ati “Nibyo ariho arakurikiranwa n’ubugenzacyaha kucyaha cyo gusambanya umwana. Afungiwe kuri station ya Kigabiro. Yafashwe ejobundi.”

Hari amakuru avuga ko Kwizera yaba akurikiranyweho gusambanya no gutera inda umwana w’imyaka 15 y’amavuko, ibyo bikaba byari byaratumye asa n’uhunga akava aho yari atuye I Rwamagana ari na ho yabanaga na Mukaperezida.

Ubukwe bwabo bwaravuzwe cyane, butangaza n’abantu benshi, dore ko Mukaperezida yarushaga imyaka 27 umugabo we.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU