Madamu Denise Nyakeru Tshisekedi, Umugore wa Perezida Tshisekedi, yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda,  biteganyijwe ko azanagirana ibiganiro na Madamu Jeannette Kagame.

Madamu Denise Nyakeru Tshiseked ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’Iminsi Ibiri

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 9 Kamena 2019 nibwo Madamu Denise Nyakeru Tshisekedi, Umugore wa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yageze i Kigali mu ruzinduko rw’iminsi ibiri azasoza kuri uyu wa Kabiri,

Madamu Denise Nyakeru Tshisekedi akigera mu Rwanda yakiriwe n’abarimo Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert mbere yo gukomereza i Kigali.

Biteganyijwe ko uyu munsi arasura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi ndetse ku mugoroba yakirwe ku meza na Madamu Jeannette Kagame mu isangira ribera muri Kigali Marriott Hotel.

Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe Madamu Tshisekedi azasura ibikorwa bitandukanye bijyanye no kwita ku buzima birimo Isange One Stop Center ifasha kwita ku bahuye n’ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ikabagira inama ndetse ikanakurikirana ko ababigizemo uruhare bashyikizwa ubutabera.

Uru ruzinduko ruje nyuma y’urugendo Perezida Kagame aherutse kugirira  muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu muhango wo kunamira Étienne Tshisekedi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, wasezeweho bwa nyuma ku wa 31 Gicurasi 2019.

Ibihugu by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikomeje kuzamura umubano wa byo nyuma kuva Perezida Tshisekedi yatorerwa kuyobora iki gihugu kiri m’uburengerazuba bw’u Rwanda.

Mu Rwanda mu ruzinduko rw’Iminsi Ibiri

Denise Nyakeru Tshisekedi yakiriwe n’abarimo Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert
Denise Nyakeru Tshisekedi yakiriwe n’abarimo Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert

Madamu Denise Nyakeru Tshiseked ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’Iminsi Ibiri

Madamu Denise Nyakeru Tshiseked ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’Iminsi Ibiri

Yagiranye ibiganiro byihariye n’Umugenzuzi Mukuru w’Iyubahirizwa ry’Ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye mu Rwanda, Rwabuhihi Rose
Madamu Nyakeru Tshisekedi yagiranye ibiganiro byihariye n’Umugenzuzi Mukuru w’Iyubahirizwa ry’Ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye mu Rwanda, Rwabuhihi Rose

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU