Madamu  Jeanette Kagame, yifatanyije n’abagera ku bihumbi bine muri marathon mpuzamahanga ya Kigali igamije kwimakaza amahoro.

Uyu mukino ubusanzwe ukorwa n’abantu biruka bakoresheje wahawe izina rya Kigali International Peace Marathon aho ibaye ku nshuro yayo ya 15.

Yitabiriwe n’ingeri zose z’abantu baturutse mu bihugu 55 byo hirya no hino ku isi. Marathon y’uyu mwaka yari yatumiwemo ibihangage nka Usain Bolt ukomoka muri Jamaica, Mohamed Farah ukomoka mu Bwongereza na Tirunesh Dibaba Ethiopia; gusa nta n’umwe washoboye kuyitabira muri bo.

Abitabiriye iyi Marathon basiganwe mu byiciro bitatu, birimo gusiganwa ku maguru ku ntera y’ibilometero 42, 21 na 10 ku birukanse mu buryo bwo kwishimisha. Hari mu byiciro byose, ni ukuvuga abagabo n’abagore.

Uretse Madamu Jeanette Kagame, abayobozi batandukanye muri za Minisiteri na bo bitabiriye iyi Marathon aho birukanse mu kiciro cy’abishimisha.

Mu gusiganwa igice cya Marahon (Half Marathon) ku ntera y’ibilometero 21, uwa mbere mu bagore yabaye Chepchirchir Celestine wo muri Kenya wakoresheje isaha imwe, iminota 14 n’amasegonda 44 mu gihe Yankurije Marthe w’umunyarwandakazi yabaye uwa kabiri asizwe amasegonda 12 naho uwa gatatu aba Marthe Akeno wo muri Kenya. Musabyeyezu Adeline na Nyiranizeyimana Clémentine baje ku mwanya wa 10 n’uwa 11 basizwe n’abanya-Kenya.

Mu cyiciro cy’abagabo, uwa mbere yabaye Kiminine Shadrack wo muri Kenya wakoresheje isaha imwe, iminota ine n’amasegonda 36, akurikirwa na bagenzi be babiri ari bo; Sane Mathew na Chemjor Festus mu gihe umunyarwanda waje hafi yabaye uwa kane akaza ari Muhitira Félicien ndetse ni we waje muri 14 ba mbere atari umunya-kenya.

Hakizimana John wabaye uwa gatatu mu banyarwanda mu gusiganwa igice cya Marathon, na we yavuze ko bagowe no kuba bataragize imyiteguro ihagije kugira ngo bamenyere ikirere cyo mu Rwanda kuko abenshi muri bo bari bamaze iminsi bitoreza mu Butaliyani.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda, Mubiligi Fidèle yavuze ko kuba abanyarwanda batabashije kwitwara neza atari uko batiteguye bihagije, avuga ko impamvu nyamukuru ari uko irushanwa ryajemo abakinnyi bakomeye kubera ko ibihembo byiyongereye.

Abanyarwanda batatu bitwaye neza kurusha abandi muri buri cyiciro cya Marathon Mpuzamahanga ya Kigali bakaba bashimiwe, aho bazahabwa $700, $1500 na $2000 bitewe n’uburyo bagiye bakurikirana. Abegukanye Marathon (gusiganwa ibilometero 42) bahawe $5000.

REBA AMAFOTO:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU