Umuhanzi nyarwanda umenyerewe mu njyana ya Afro, Mani Martin yihanukiriye maze yandangaza bikomeye umufana wamubwiye ko ‘yirya’ nyuma yo gushyira ifoto ku rukuta rwe rwa Instagram.

Mani Martin ukunzwe mu ndirimbo nka ‘Afro’, ‘Ndaraye’, ‘Romantic’, ‘Mapenzi’ yakoranye na Sauti Sol n’izindi ari mu bahanzi bakunze guterana amagambo n’abafana ku mbuga nkoranyambaga ni nyuma yuko mu minsi yashize nabwo benshi bamwibasiye nyuma yuko ashyize hanze ifoto y’umwana yifuza kubyara.

Mani Martin amenyerewe mu njyana ya Afro ivanze na Gakondo

Uyu musore aherutse gushyira hanze ifoto yambaye imyenda ya gakondo ndetse afite n’inkoni mu ntoki maze yandikaho ati “Ibanga nicyo uziranyeho n’umutima wawe wonyine, iyo uribwiye n’umuntu umwe riba ryatangajwe.”

Umwe mu bafana be witwa Munyentabana akimara kubona iyo foto yahise yandika igitekerezo kigira kiti “Uyu musore arirya cyane bikantera asyiiiii’.” Gusa aya magambo ntago yashimishije na gato Mani Martin kuko yahise amusubizanya umujinya mwinshi.

Amusubiza Mani Martin yagize ati “@Munyentabana arirya cyaneee kuko yiryohera cyaneee nibigutera askiii jya wiherera wivure iyo seseme mu musarane wigarukire nibikurenga kandi uzimanike ku mugozi cg unyure iy’amazi, zose zigera aho utongera guterwa askiii ku mugani wawe.”

Amagambo Mani Martini yatutse umufana

Nyuma yo gutuka bikomeye uyu mufana, Mani Martin yahise asiba ibitekerezo byose byanditswe kuri iyi foto ndetse ahita anafunga ahakwandikwa ibitekerezo kuri iyi foto mu rwego rwo kwirinda kongera guterana amagambo n’abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Mani Martin yahise asiba ibitekerezo byose byanditswe kuri iyi foto
Mani Martin amaze iminsi mu gihugu cy’ubuyapani

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU