Visi perezida w’ikipe ya Rayon Sports, Me Muhirwa Freddy, ashimishwa no kubona APR FC n’ikipe ye zisohokeye igihugu, ngo akabazo iyi kipe y’ingabo z’igihugu ifite bicaye bagakemura neza kakemuka nk’uko na bo bajya babigenza.

Me Muhirwa Freddy

Uyu mwaka w’imikino wa 2018-19 ntabwo wahiriye ikipe ya APR FC, ikipe y’ingabo z’igihugu, ikipe yamenyereje abakunzi bayo ibikombe none ikaba uyu mwaka mu bikombe bikinirwa imbere mu gihugu (shampiyona n’icy’Amahoro) nta na kimwe yegukanye.

Ibi byatumye muri iyi kipe hagenda havugwamo amakuru menshi atandukanye atari meza, kugeza ubu amahirwe yo gusohokera u Rwanda mu mikino nyafurika bisaba ko mukeba Rayon Sports yegukana igikombe cy’Amahoro bagasohoka nk’ikipe yabaye iya kabiri muri shampiyona.

N’ubwo bimeze gutya ariko bamwe mu bakunzi b’ikipe ya APR FC ntibifuza gusohoka bahetswe na Rayon Sports.

Visi Perezida w’ikipe ya Rayon Sports, Me Muhirwa Freddy mu kiganiro na TV1 yasabye iyi kipe kuba yakwicara igakemura akabazo karimo gato kuko ngo na Rayon Sports bijya biyibaho, ngo naho ubundi gusohoka atari kumwe na APR FC ntabwo abikunda.

Yagize ati “njye kubwije ukuri nk’umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports nk’ikipe ikomeye, nubaha cyane ikipe ya APR FC ku buryo nsohokanye na yo numva binejeje ntitaye ku wahetse undi, iyo amakipe yasohokeye igihugu mba numva ari amakipe yazangenda akagera kure.”

Me Muhirwa Freddy yakomeje agira ati “nk’uko ubizi APR FC ni ikipe ikomeye ifite ubuyobozi bukomeye, ifite abakinnyi bakomeye nibwira ko akabazo karimo bicaye bagakemura kakemuka, ni nk’uko natwe tujya tukagira tukagakemura cyangwa kakabanza kakatuzunguza. Ntavuze ngo nagiye nyihetse ariko gusohokana na yo numva ari ibintu bishimishije.”

Me Muhirwa Freddy, Visi perezida wa Rayon Sports yavuze icyo abona cyafasha APR FC
Uyu mwaka ntiwagenze neza kuri APR FC, yahagamwe na Muhanga FC y’abakinnyi 10, ibyago byo kubura igikombe biriyongera.

Ibi bikaba bibaye ku nshuro ya mbere ko ikipe ya APR FC kuva mu mwaka w’1995 yakwegukana igikombe cya mbere cya shampiyona, isoje umwaka w’umukino ibuze igikombe na kimwe yaba shampiyona cyangwa icy’Amahoro, ubundi yegukanaga kimwe muri byo cyangwa ikabitwara byose.

Me Muhirwa Freddy, Visi perezida wa Rayon Sports yavuze icyo abona cyafasha APR FC
APR FC yegukana igikombe cy’Intwari 2019 – Me Muhirwa Freddy ngo gusohakana na APR FC aba yumva bimunyuze

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU