Umuririmbyi Ngabo Jobert Medard uzwi nka Meddy yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘All Night’ yari imaze iminsi itegerejwe na benshi, ndetse aboneraho no kwihanganisha abakunzi be kuba aya mashusho yaratinze kujya hanze.

Uyu musore usanzwe akorera ibikorwa bya muzika muri Leta Zunze Ubumwe z’America aheruka mu Rwanda muri Mutarama 2019 aho bataramiye abitabiriye igitaramo cya East African Party ndetse akaboneraho no kwerekana umukunzi we Mimi.

Meddy ni umwe mu bahanzi nyarwanda bahetse umuziki nyarwanda

Mu mpera z’ukwezi kwa Mata nibwo Meddy yashyize hanze amajwi(Audio) y’indirimbo ye ‘All Night’ ndetse yakirwa neza n’abakunzi be dore ko iri hafi no kuzuza miliyoni ku rubuga rwa YouTube y’uyu muhanzi.

Kuri ubu, Meddy yashyize hanze amashusho y’iyi ndirimbo, ndetse aboneraho no gusaba abafana imbabazi ku kuba yari yaratinze gusohoka.

KANDA HANO UREBE ALL NIGHT YA MEDDY

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU