Kuri uyu wa Gatanu, umukinnyi w’umudage ukinira Arsenal Mesut Ozil yaraye ashyingiranywe na Amine Gulse yambarirwa na Perezida w’igihugu cya Turikiya, Recep Tayyip Erdogan.

Mesut Ozil yakoze ubukwe yambarirwa na Perezida wa Turikiya

Ni ubukwe bwaraye bubereye mu mujyi wa Istanbul muri Turikiya aho Mesut Ozil yashyingiranywe n’uwahoze ari nyampinga wa Turikiya bamaranye imyaka 2 bakundana.

Kuba bivugwa ko afite inkomoko muri Turikiya, byaje kuba intandaro yo gusezera burundu mu ikipe y’igihugu y’u Budage muri 2018 bitewe n’ibikorwa by’ironda ruhu yakorerwaga.

Uyu mugabo w’imyaka 30, muri Werurwe 2019 yatangaje ko azasaba Perezida wa Turikiya kumwambarira akamubera best man mu bukwe bwe, icyo gihe Chancellor w’u Budage, Angela Merkel akaba yaranenze iby’ubu butumire.

Iyo byegereje gahunda yo kwiyamamaza, icyo gihe byatangajwe ko perezida Erdogan akunda gutaha ubukwe bw’ibyamamare .

Atashye ubukwe bwa Mesut Ozil mbere y’iminsi mike kugira ngo habe amatora ya meya w’umujyi wa Istanbul aho ubukwe bwabereye.

Perezida Erdogan we n’umugore we bagaragaye muri ubu bukwe bari iruhande rwa Ozil ndetse n’umufasha we.

Ozil yakiniye igihugu cy’u Budage imikino 92 agitsindira ibitego 23. Akaba yarafashe umwanzuro wo gusezera bitewe n’ibikorwa by’ironda ruhu yakorerwaga.

Yatangaje ko we ari umudage, iyo bakinnye bagatsinda akomeza kuba umudage, gusa ngo iyo batsinzwe ahinduka ikindi akaba ari nayo mpamvu yasezeye.

Mesut Ozil yakoze ubukwe yambarirwa na Perezida wa Turikiya
Ozil n’umufashe we Amine
Mesut Ozil yakoze ubukwe yambarirwa na Perezida wa Turikiya
Perezida wa Turikiya niwe wari Best Man
Umufasha wa perezida wa Turikiya (Iburyo) nawe yari hafi y’abageni
Umufasha wa perezida wa Turikiya (Iburyo) nawe yari hafi y’abageni
Bwari ubukwe bwiza bwitabiriwe n’abantu benshi
Bwari ubukwe bwiza bwitabiriwe n’abantu benshi

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU