Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Nyirahabimana Solina yashimiye inzego zose n’abantu bose bagize uruhare mu itegurwa ry’ umunsi w’umunya w’Umunyafuruka kugirango ubukangurambaga bwimbitse bugere ku bana bose muri rusange.

Taliki ya 20 Kamena 2019 , nibwo mu Rwanda hizihijwe umunsi w’umwana w’umunyafurika aho umuhanzi Mico The Best ariwe muhanzi umwe rukumbi  wagize umusanzu atanga mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi uba ngaruka mwaka.

Umusanzu Mico yatanze harimo kuba yarashyize indirimbo ye hanze yise ‘Abana ‘aho aba abwira ababyeyi ko umwana ari umugisha bagomba kumwitaho uko bikwiye kugirango bamurinde kwiyandarika nyuma nibwo yaje kumenyeshwa ko yatoranyijwe nk’umuhanzi uzaririmbira abana ku munsi w’umwana w’Umunyafurika mu Rwanda.

Ibi birori Ku rwego rw’igihugu ibirori byizihirijwe mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Nduba aho hari bateraniye Abanyacyubahiro batandukanye barimo na Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Amb. Solina Nyirahabimana.

Mu butumwa Mico The Best yagejeje ku bantu bari aho yavuze ko nawe ari umubyeyi ndetse yongeraho ko yishyize hamwe n’abandi mu gufatanya na buri wese ku cyatuma umwana agera ku nzozi ze binyuze mu kubaha ubufasha no mu biganiro.

Ati “ Hari abana bagaragaje ko ababyeyi batakibabonera umwanya wo kuganira, abo icyo n’ababwira ni uko umwana utaganirijwe ananirwa kwikura mu bishuko kandi nk’umubyeyi mutaganiriye biragoye ko uzamenya inzozi z’umwana ngo umufashe azikabye.”

Mu ijambo rya Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Amb. Solina Nyirahabimana yashimiye buri umwe wese wagize uruhare muriki gikorwa kugirango kigende neza

 Ati” Ndashimira inzego zose n’abantu bose bagize uruhare mu gutegura uyu munsi kugirango ubukangurambaga bwimbitse bugere ku bana bacu, ari nabo bayobozi beza b’uyu munsi mu gihe bagezemo, n’ab’ejo hazaza.”

Yakomeje ashishikariza abari ari bose ko bagomba gufasha abana babo  kugira umwete wo kwiga,  kurinda  indoto zabo no kwirinda ikintu cyose cyababuza gushyikira amahirwe ababyeyi n’igihugu  babateganyiriza.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU