Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2016, Mutesi Jolly yatangaje ifoto yamuteye ubwoba ndetse ikanamutungura cyane mu mafoto ye yagiye akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, ndetse anagira icyo avuga ku bamushinja kwisiga mukorogo uko bukeye uko bwije.

Miss Mutesi Jolly ni umukobwa w’urubavu ruto, ushinguye, akagira amenyo y’urwererane mu ishinya y’igikara

Miss Jolly ari muri ba Nyampinga b’u Rwanda bavuzwe cyane mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda nyuma yo kwambikwa ikamba muri 2016, gusa ku rundi ruhande uyu mwari benshi banamushimira bimwe mu bikorwa by’indashyikirwa yakoze nyuma yo kwambikwa ikamba.

Inkuru ariko yakomeje kutavugwaho rumwe na benshi n’imihindagurikire y’umubiri wa Miss Jolly, aho wasangaga abakoresha imbuga nkoranyambaga bakwirakwiza amafoto y’uyu mwari bakagaragaza ko yisize mukorogo (amavuta ahindura uruhu) ugereranyije nuko yari ameze mbere yo kwambikwa iri kamba.

Mu kiganiro Zoom In yagiranye na RBA, Miss Jolly yagize icyo avuga kuri aya makuru yagiye akomeza kuvugwa cyane kugeza na magingo aya, ndetse anakomoza ku ifoto yamutunguye cyane, bikamutera kuyibazaho cyane.

Miss Mutesi Jolly ari mu bagiye bashinjwa kwisiga mukorogo

Avuga ku bijyanye no kwisiga Mukorogo, Miss Jolly ntiyigeze ahakana cg ngo yemeze ko yigeze akoresha aya mavuta ahindura uruhu, ahubwo yavuze ko abantu bafite uburenganzira bwo gutangaza ibyo bashaka bitewe nuko babona ibintu, gusa ku ruhande rwe ngo ntiyabona umwanya wo gusubizanya nabo kuko bishobora gukurura impaka ndende.

Ubwo yavugaga ku ifoto yamutunguye cyane igatuma ayibazaho, Miss Jolly yavuze ko ifoto ye bahuje niya Michael Jackson yatumunguye ndetse ikamutera ubwoba gusa ahamya ko kuvugwa biri mu bigize igice cy’imyidagaduro kuko ngo abatunganya bene ayo mafoto ngo baba bashaka gucuruza, bityo ngo ntiyigeze abyitaho cyane.

Ifoto ye na Michael Jackson ngo yaramutunguye cyane
Jolly ngo yatunguwe no kuba abantu bamugereranya na Michael Jackson mu kwihinduza uruhu

IBYO WAMENYA KU BUZIMA BWA MISS MUTESI JOLLY

Miss Mutesi Jolly yavutse tariki 15 Ugushyingo 1996, avukira mu gihugu cya Uganda ari naho yize amashuri ye y’incuke n’abanza, amashuri y’incuke yayize mu kigo kitwa Baby Angel Nursery School, amashuri yisumbuye ayiga mu kigo cya Hima Primary School kugera mu mwaka wa gatanu, hanyuma umwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza awiga mu Rwanda, mu kigo cya Remera Academy ya mbere.

Icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye yacyize ku kigo cyitwa Kagarama Secondary School giherereye mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, hanyuma icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye acyiga muri King David Academy, aho yize mu ishami ry’Amateka, ubukungu, n’indimi (History, Economy and Litterature).

Mutesi Jolly ni mwene Serwiri Sylver na Ingabire Immaculee, ni umwana w’umuhererezi mu muryango w’abana batandatu, abakobwa batatu ndetse n’abahungu batatu, Serwiri ni mwene Budeyi, Budeyi wa Mushi, Mushi wa Rwamarage, Rwamarage rwa Ndirima, Ndirima ya Mushikazi, Mushikazi wa Semugaza, Semugaza wa Kigeli III Ndabarasa.

IREBERE HANO VIDEO  NDAVUNA YA EESAM NA AMA G THE BLACK

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU