Mu Kagari ka Nyamweru mu Murenge wa Kanyinya, akarere ka Nyarugenge, mu mugenzi wa Nyabugogo hagaragaye umurambo w’umusore uri mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 25 na 30 wagaragaye ureremba 

Nyarugenge: Mu mugezi wa Nyabugogo hagaragaye umurambo w’umusore

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Kamena 2019, nibwo umurambo w’uyu musore wari wambaye agapira k’umukara n’agakabutura gato bakunze kwita mucikopa wagaragaye mu mugezi wa Nyabugogo ahakunzwe kwitwa Yanze.

Bamwe mu batuye muri aka gace baganiriye na IGIHE dukesha iyi nkur, bavuze ko uyu musore amaze igihe yishwe kuko umurambo we wari watangiye gushanguka.

Bavuze atari uwo muri aka gace kuko n’ishusho ye ari bwo bwa mbere bari bayibonye.

Byukusenge Emmanuel yagize ati: “Ntabwo twari tumuzi nibwo twari tukimubona, ashobora kuba atari uwo muri ibi bice.”

Uwitwa Murego Donald avuga ko uyu murambo bawubonye ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo.

Yagize ati: “Wabonetse hagati ya saa kumi n’ebyiri n’igice. Ni abagenzi bari hakurya bamubonye agaragara igice kimwe noneho bamaze kubivuga natwe twahise tujyayo duhamagara polisi.”

Yongeyeho ko uyu murambo nta gikomere na kimwe wari ufite.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Marie Umutesi Goretti,yavuze ko bagiye gutanga amatangazo yo kurangisha kugira ngo bamenye umuryango wa nyakwigendera n’imyirondoro ye.

Ati: “Ntabwo twari twamenya uwo ari we kuko umurambo wari wamaze kwangirika kandi nta byangombwa yari afite.”

Umurambo wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma ry’icyishe uwo muntu.

Umurambo wajyanywe ku bitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzuma
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Kamena 2019, nibwo umurambo wagaragaye mu mugezi wa Nyabugogo

Nyarugenge: Mu mugezi wa Nyabugogo hagaragaye umurambo w’umusore

Nyarugenge: Mu mugezi wa Nyabugogo hagaragaye umurambo w’umusore
Umurambo wajyanywe ku bitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzuma

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU