U Rwanda rugiye kwakira iserukiramuco ryiswe ‘Kigali Intercultural Festival’ rizahuriza hamwe ibihugu 11 mu rwego rwo kwerekana imico yabo n’imibereho y’ibihugu baturukamo.

Taliki ya 28 Kamena 2019, mu Rwanda hazaba iserukiramuco ryiswe ‘ Kigali Intercultural Festival’ rizaba ribaye ku nshuro yaryo ya kabiri aho rizabera mu mujyi wa Kigali ahazwi nka ‘Car Free zone’ aho kwinjira muri iki gikorwa azaba ari ubuntu kuri buri muntu wese wifuza kwirebera imico itandukanye y’ibihugu bigera kuri 11.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa kabiri cyateguwe ni ‘Iriba Veinticuatro Horas’ ifite mu nshyingano zayo iyi gahunda  yo gutera iri serukiramuco babwiye abanyamakuru ko iki gikorwa cyuyu mwaka azaba ari ubudasa kubera batewe imbaraga n’ibigo bitandukanye birimo ni Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco bafatanyije n’Umujyi wa Kigali ndetse na Led Concept Ltd.

Bakomeje bavuga ko bimwe mu bihugu bizitabira iri serukiramuco harimo u Rwanda , DRC , Madagascar ,Ethiopia ,Cameroon, Mali ,hamwe nibyo muri Amerika y’Epfo nka Mexico ,Guatemala ,Colombia ,Bolivia hamwe na Argentina.

Bimwe mu bintu bizabera muri ‘Kigali Intercultural Festival’ harimo nko kuba hazagaragazwa imico itandukanye y’ibihugu byavuzwe haruguru ,Imbyino gakondo z’ibihugu byose,imikino ngororangingo ,igisoro n’ibindi .

Ubuyobozi bwa ‘Iriba Veinticuatro Horas’ bwakomeje buvuga ko muri iri serukiramuco hazerekanwa filime zigaragaza amateka n’umuco ,hanerekanwe ibijyanye n’ubugeni kumurika imideli ndetse ngo buri gihugu kizitabira hazahuzwa ururimi rwacyo nk’umusingi w’abanyagihugu bacyo.

Abakunda indyo zitandukanye ngo nabo bahawe ikaze kuko hazaba harimo indyo zitandukanye ahanini zitetswe mu buryo bwa buri gihugu kigendeye mu muco wacyo ndetse nuko zitekwa iwabo.

Biteganyijwe ko kwinjira muri iri serukiramuco azaba ari ubuntu .ibirori bikaba bizaba Kuwa Gatanu Taliki ya 28 Kamena 2019 , kuva saa 18:00 kugeza 22:00 , mu gihe ku cyumweru taliki 30 Kamena  2019 rizatangira saa 15:00 kugeza saa 22:00.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU