Umuhanzi Muchoma ahamya ko kugirango agera kubyo amaze kugeraho ubu yabanje gukubita hirya no hino ashaka ubuzima kugera nubwo yozaga amasani y’abakire kugirango abone amafaranga amubeshaho.

Muchoma ngo ubuzima bwose bugoye yabunyuzemo kuko ngo yogeje n’amasahani

Umuhanzi nyarwanda Didier Nizeyimana uzwi nka Muchoma , ni umuhanzi kuri ubu umaze gutera intambwe igaragara mu ruhando rwa muzika ndetse ni umwe umaze kunguka byinshi abiheshejwe no gukora cyane akavana amaboko mu mufuka.

Uyu muhanzi kuri ubu ukorera umuziki we muri Leta zunzu ubumwe z’Amerika ni umuhanzi udatinya kuvuga ubuzima bwe uko bwakabaye ndetse atagize aho abogamye. Mu kiganiro aherutse kugirana n’Isimbi yavuze ko yakoze akazi kose gashoboka kugera nubwo yogeze aho yoza amasani y’abakire.

Muchoma ngo ubuzima bwose bugoye yabunyuzemo kuko ngo yogeje n’amasahani

Akomeza avuga ko ibi byose byamugize uwo ariwe ngo kuko yabikoraga anasenga bityo kuri ubu akaba amaze kwigezaho byinshi birimo kuzamura umuryango we utuye I Rubavu mu ntara y’iburengerazuba ndetse no kuba yaribitseho inzu ye bwite.

Yaboneyeho kubwira abantu bose ko batagomba gucika intege  kubera ubuzima bugoye baciyemo ahubwo ko bubacira inzira nziza yo kubona ibyiza byinshi ndetse no kubafungurira inzira zo kubona inshuti zibagirira akamaro.

Kamwe mu kazi yakoze akigera muri Amerika

Muricyo kiganiro yaboneyeho kubwira abantu ko yashyize hanze indirimbo ye nshya yitwa Nigucombaga aho mu buryo bw’amajwi yakozwe na Captain P naho amashusho akorwa na Creative Capital.

REBA AMASHUSHO:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU