Mutsinzi Ange wari umaze iminsi arangije amasezerano y’amezi 6 yari afitanye na Rayon Sports yamaze gusinyira APR FC bamuhaye akayabo ka miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mutsinzi Ange yaba yerekeje mu ikipe ya APR FC

Mutsinzi wazamukiye mu ikipe ya AS Muhanga, yasinyishijwe na Rayon Sports yamuzamuriye urwego bituma yifuzwa n’amakipe akomeye yo hanze y’u Rwanda gusa abura ibyangombwa, kuri ubu yamaze kugurwa na APR FC, ayisinyira imyaka 2 inamwemerera umushahara w’ibihumbi 700 FRW ku kwezi.

Iyi nkuru iramutse ibaye mpamo, Mutsinzi Ange ariyongera kuri ba myugariro ba APR FC barimo Buregeya Prince, Rusheshangoga Michel na Rugwiro Herve mu ikipe ya APR FC nayo ikomeje kwiyubaka.

Mutsinzi wageze muri Rayon Sports muri 2016, yayifashije kwegukana ibikombe bibiri bya shampiyona y’u Rwanda ndetse no kugera muri 1/4 cya CAF Confederations Cup.

Uyu musore bivugwa ko yerekeje muri APR FC, agiye nyuma y’aho Rayon Sports ku munsi w’ejo yasinyishije Iragire Saidi imukuye muri Mukura VS .

Mutsinzi Ange yamaze kwerekeza mu ikipe ya APR FC

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU