Umukinnyi Neymar ari mu nzego z’umutekano mu gihugu cya Brazil aho akurikiranweho icyaha cyo gufata ku ngufu umukobwa witwa Mendes de Souza.

Mugitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo rutahizamu ukomeye wa Paris St Germain yageze muri Brazil aho yari yatumweho n’inzego z’umutekano kugirango abazwe ku byaha birimo gufata ku ngufu umukobwa witwa Mendes de Souza w’imyaka 26 y’amavuko muri hoteli I Paris.

Ibi bije  nyuma yuko Souza akoze ikiganiro cyagiye hanze ku mugoroba wo ku wa 5 Kamena 2019, mbere y’isaha ngo uyu rutahizamu ukomeye wa Paris St Germain yo mu Bufaransa yinjire mu kibuga mu mukino wa gicuti Ikipe y’Igihugu cye cya Brésil yakiriyemo Qatar.

Uyu mukobwa uvuga ko ari umunyamideli, yavuze ko yakundaga cyane Neymar da Silva Santos Junior ndetse akararikira kuryamana na we.

Mu byaha uyu musore byose ashinjwa yabyemeye asaba n’imbabazi ndetse bamutegeka gutanga £5,000 azahabwa uyu mukobwa nk’impozamarira kubera ibintu yamukorereye.

Ikindi ngo nuko ikinyamakuru cya G1 cyo muri Brésil cyatangaje ko polisi ifite amashusho yafashwe n’uwitwa  Trindade  mu gihe aba bombi bongeraga guhura ariko ntiyigeze ashyirwa ku karubanda.

Neymar wavuye muri Barcelone yerekeza muri Paris St-Germain aguzwe miliyoni 222 z’amayero mu 2017, yanditse kuri Instagram ye ko uwo mugoroba ariwo wamugoye cyane mu rugendo rwe nk’umukinnyi bitewe n’ibihe arimo.

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU