Ngenzi agiye kujyanwa mu nkiko n’umukobwa witwa Jeanette  yateye inda kuri ubu akaba yaranze kumufasha kujya kwandikisha umwana babyaranye mu Murenge.

Uwitwa Jeannette Batamuriza aratabaza inzego zitandukanye  nyuma y’uko ngo Gaga Daniel uzwi nka Ngenzi muri Film nyarwanda amuteye inda akamusezeranya kumufasha ariko ngo nyuma yo kubyara yaramwigaritse.

Jeannette ubusanzwe atuye mu Karere ka Gasabo umurenge wa Gisozi mu kagari ka Ruhango,avuga ko yamenyanye na Gaga ahagana mu ntangiro y’umwaka wa 2018 bamenyaniye mu kabari gaherereye i Kagugu mu mujyi wa Kigali.

Jeannette Batamuriza mu kiganiro yagiranye na Touchrwanda yavuze ko yakundanye na Gaga bakabana no mu nzu rimwe na rimwe, ubundi akamubura yagirango aramuhamagaye akamubwira ko ari kwa mushiki we utuye i Kagugu.

Ati” Gaga twamenyanye umwaka washije duhuriye mu kabari i Kagugu.Ubwo tumaze kubonana dutangira kujya dusangira nyuma arambaza ngo ese ubahe ndamubwira ngo mba ku Gisozi nza kumwereka ahantu mba dukomeza kumenyana turakundana gutyo maze nyuma aza kuntera inda.Mu kuntera inda naje kumubaza nti ese uzamfasha iki ko ubona nanjye ubwanjye ntishoboye?Yarambwiye ngo njye nta kintu mbuze Nzagufasha ntugire ikibazo.”

Yakomeje agira Ati” naravuze nti ntaribi ubwo akajya aza tukamarana icyumweru ngo kugirango hatazagira abanshuka nkakuramo inda avuga ngo abakobwa bubu basigaye bazikuramo kugirango bakunde babe inkumi.Naramubwiye inti njyewe uwo mutima ntawo mfite upfa kuba wowe wemera inda.Ubwo tubanye gutyo akajya aba iwanjye akajya kwa mushiki we,rimwe akambwira ngo agiye Tanzania gukorerayo,ubwo bigeze igihe inda igize amezi ane ndamubwira nti ndashaka ko tujya kwipimisha.”

Batamuriza yabwiye umunyamakuru ko akimara kubwira Gaga (Ngenzi) ngo bajye kwipimisha yabaye nkugabanyije akarindin’umubano bagiranaga atangira gushaka inzitwazo zituma atongera kumubona hafi ye akajya amwihunza atangira no kumuha ingero zigaragaza ko hari abagore bajya gupimisha inda kandi batarikumwe n’abagabo babo..

Ati”icyo gihe nabaye nk’umubura maze umukobwa twabanaga aramubwira ati iyo wemera inda mujyana no kwipimisha,undi aramubwira ati se nta basirikare bakorera igihugu ujya wumva bagiye muri misiyo z’akazi bagasiga abagore babo batwite ntibipimisha?Aramubwira ati ariko bariya baba basize icyangombwa kigaragaza ko batari mu Rwanda bagiye muri Misiyo (Mission).

Jeannette Batamuriza avuga ko Gaga akimara kumva ibyo yabwiwe n’uwo mukobwa yamubwiye ko nta kibazo abyemeye, amusezeranya kuzamwereka abaganga b’inshuti ze zikabafasha kubasuzuma.Nyuma yaje kumuvugisha amwibutsa ko bagomba kujya kwisuzumisha ariko Gaga amubwira ko atari mu Rwanda yagiye Tanzania yongera kumusezeranya ko nagaruka bazajyana.

Gusa ngo kuva icyo gihe cyose niyongeye kumuca iryera kugera ubwo yamubuze akagera igihe inda ibaya imvutsi akibaruka ataragira agatima ko kuza kureba n’umwana we.

Uyu mugore avuga ko umwana ubu amaze kugira amezi 3 avutse gusa ngo Ngenzi ibyo yamukoreye n’ibyamfurambi gusa ngo aho bigeze ubu nawe agomba gukora uko ashoboye kugirango aharanire uburenganzira bw’umwana we.

Yatubwiye ko kuri ubu ashaka kwandikisha umwana we mu buyobozi gusa ngo bamusabye ko yamwandikishiriza mu murenge se atuyemo gusa ngo kuva yabibwirwa yagerageje kenshi guhamagara telephone ye njyendanwa agasanga ntibaho kandi ngo igihe kiri kumucika.

Uyu mugore yakomeje avuga ko kuri ubu agiye guhaguruka akajyana mu nkiko uyu musore wamutereranye kuva ku munota wa mbere kugera nubu ngo kuko icyo ashaka ni ukwandikisha umwana we ntakindi akeneye.

Ati” Ejo bundi nagiye mu Murenge bansaba ko nzazana n’umugabo wanteye inda bakatwandikira umwana gusa ntaramubuze pee na telephone akoresha icamo rimwe na rimwe ubu nabuze icyo nkora igisigaye ni ukujya gutanga ikirego mu rukiko bakamfasha kuko nibo baduha umuti w’ikibazo cyacu.”

Yaboneyeho kubwira ngenzi ko aho ari hose ko yakoroshya ikibazo bakajya kwandikisha umwana wabo ngo kuko ntakindi amushakaho uretse kumufasha bagakora icyo gikorwa mu rwego rwo guha uburenganzira umwana babyaranye.

Ubwo twageragezaga telefone njyendanwa ya ngenzi ngo tumubaze uko uko kubyiki kibazo twasanze telefone ye itariho, Turaza gukomeza kubakurikiranira uko bimeze ndetse nicyo itegeko ribivugaho mu nkuru yacu iri imbere…..

 

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU