Umuraperikazi Nick Minaj yatumye benshi bacika ururondogoro kubera amafoto yashyize hanze  yambaye bikini nyuma y’igihe kirekire atigaragaza muri uyu mwenda.

Nick Minaj yatumye benshi bacika ururondogoro kubera amafoto yashyize hanze [REBA HANO]

Umuraperi Onika Tanya Maraj wamenyekanye ku kabyiniro ka Nick Minaj ni umwe mu bahanzikazi bakunzwe ku isi kubera indirimbo yamenyekanyeho hakiyongeraho no kuba ari umwe mu bagore bakundwa n’igitsina gabo kinshi ku Isi kubera imiterere ye y’umubiri.

Nick Minaj yatumye benshi bacika ururondogoro kubera amafoto yashyize hanze [REBA HANO]

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo yashyize hanze indirimbo ye nshya yise Megatron yagaragajemo imyambarire idasanzwe yatumye benshi bacika ururondogoro, dore ko uyu muraperi mu buryo bwo kugirango iyi ndirimbo irebwe cyane yasakaje amafoto ye hanze yambaye ikariso n’isutiya ubwo bafataga aya mashusho aho yashishikarizaga abantu kujya kuri Youtube ngo barebe amashusho y’indirimbo yose.

Nick Minaj yatumye benshi bacika ururondogoro kubera amafoto yashyize hanze [REBA HANO]

Mu bitekerezo bitandukanye byashyizwe kuri iyi foto benshi banenze imyambarire ye abandi bemeza ko hari hashize igihe uyu muhanzi atigaragaza mu ruhando rw’umuziki , abandi bo bemeje ko ari uburyo bwo kugirango yongere avugwe mu itangazamakuru.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU