Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko guhemba abapolisi udufaranga duke bigira ingaruka bityo ngo igihugu gikwiye gusanganya duke gifite ku buryo n’ umupolisi yumva ko yitaweho.

Nigeria: Perezida Kagame yatangaje uburyo umupolisi yigeze kumusaba amafaranga ku kibuga cy'indege

Yabitangaje kuri uyu wa 11 Kamena 2019 mu kiganiro yahaye abitabiriye inama k’ ukurwanya ruswa yateraniye mu gihugu cya Nigeria.

Perezida Kagame watangiye uruzinduko rw’ iminsi ibiri mu gihugu cya Nigeria yavuze ko hari umupolisi wigeze kumusaba akantu. Ntabwo yavuze igihugu uwo mupolisi akomokamo ariko yavuze ko ari muri Afurika.

Yagize ati “Hari ubwo twita cyane kuri ruswa zo mu buzima bwa buri munsi tukirengagiza indi ruswa ifite ingaruka nyinshi abantu babwirana bongorerana, kuko abakire n’abanyembaraga ari bo bayungukiramo.

Umunsi umwe narimo ngenda, tuza guhagarara ku kibuga kimwe cy’indege hano muri Afurika. Ubwo twarimo tunywesha (twongeramo benzine) nagiye hirya gato umupolisi aranyegera, ansaba akantu.

Yakomeje kureba mu gituza cyanjye, sinibukaga ko mfite ikaramu mu mufuka. Narayimweretse ambwira ko ari yo ashaka. Namenye icyo ashaka. Nasubiye inyuma mbaza abo twari kumwe niba hari ufite amafaranga, uwo mupolisi muha amafaranga na ya karamu.

Iyi nkuru nayibwiye abaminisitiri banjye, mbabwira ko iyo nkuru y’umupolisi itwigisha ko dushobora kuba dukenera umusaruro mwinshi ku mupolisi.

Abapolisi ntitubahemba neza, bityo bakajya kuzerera basabiriza, kandi hanyuma utabaha amafaranga akaba yakoresha imbunda ye mu kukugirira nabi.

Nubwo nk’igihugu tudafite byinshi ariko twasaranganya neza bike dufite ku buryo n’umupolisi yumva ko yitaweho.”

Perezida Kagame yavuze ko kwihanganira ruswa ari uguhitamo kuko kuyirwanya bishoboka cyane ndetse ko abantu bafite ubushobozi bwo kuyihashya burundu.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU