Nshyimiyimana Muhamed uzwi nka Nizzo Kaboss mu itsinda rya Urban Boyz yakomoje ku ikosa rikomeye yakoze mu rukundo rigatuma nta mukobwa bigeze barambana mu rukundo, ndetse aboneraho no gutangaza ingamba nshya yamaze gufata kugira ngo bitazongera kubaho ukundi.

Nizzo yakomoje ku ikosa rikomeye yakoreye abo bakundanye bose
Nizzo ari mu bahanzi bavuzweho gukundana n’abakobwa benshi

Nizzo ni umwe mu bahanzi bagiye bavugwa mu rukundo n’abakobwa batandukanye ndetse nawe agakunda kugenda abishimangira yifashishije imbuga nkoranyambaga ze. Uwo baheruka gukundana bizwi yitwa Yvette aba mu bushinwa.

Nyuma yuko Humble Jizzo arushinganye n’umunyamerikakazi Amy Blauman, benshi bakomeje kugenda bibaza kuri gahunda za Nizzo ku bijyanye no kurushinga dore ko na magingo aya,uyu musore ahamya ko nta gahunda nzima arafata.

Mu kiganiro aherutse kugirana na Isango TV, Nizzo yavuze ko rimwe mu makosa yakomeye yakoze mu rukundo ari ukubaka ‘Couple’ ariko igasenyuka hadaciye kabiri. Ibi ngo yabibayemo igihe kinini k’uburyo ngo ubu yamaze kubizinukwa. Yashimangiye ko hari igihe umuntu akora ‘Couple’ kugira ngo bibe biraho witwa ko ufite umuntu ariko nta gahunda ndende zifatika zihari.

Iri kosa rero ngo riri mubyo adashaka kuzongera gukora kuko yamaze kubihaga, ngo ubu icyerekezo afite ni ugutera intambwe ikomeye akaba umugabo nka Humble Jizzo, nawe agashaka umukunzi bazarambana iteka n’iteka.

Nizzo yakomoje ku ikosa rikomeye yakoreye abo bakundanye bose
Mu minsi yashize byavuzwe ko yaba akundana nuwitwa Solange utuye i burayi

Ku ruhande rwa Muzika, reka tubibutse ko iri tsinda rya Urban Boyz baherutse gushyira hanze indirimbo yitwa ‘Ntukoreho’ bahuriyemo na Aime Bluestone ndetse n’umuraperi Mukadaff.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU