Umukobwa witwa Rose yatangaje abatari bake nyuma yo kuvuga ko akunda rutahizamu wa Rayon Sports Micheal Sarpong ndetse ko yanamuha icyo yaba afite cyose harimo no kuba yifuza ko batera akabariro.

Nkunda Michael Sarpong icyo yansaba cyose nakimuha no gutera akabariro - Umukobwa witwa Rose

Uyu umukobwa Witwa Rose yari witabiriye imyitozo ya Rayon Sports mu Nzove, nyuma  atangariza Bwiza TV ko akunda cyane rutahizamu Sarpong, kandi ko yanakwemera bakaryamana.

Rose yagize ati “Nkunda by’umwihariko Sarpong. Ibintu akora mba mbona bidasanzwe, udukoryo twe twose ndadukunda, icyo yansaba cyose nakimuha. Icyo yansaba cyose nakimuha, ntacyo namwima. Ambwiye ngo dutahane nabyemera tukamarana n’imyaka myinshi. Sarpong mufite mu mutima wanjye.”

Umukobwa witwa Rose

Uyu umukobwa Rose yategereje cyane ko imyitozo irangira ngo akabye inzozi ze, aza guhura nawe barahoberana amuha amafaranga yari yitwaje ndetse uyu Rose yanze gutandukana na Sarpong amukurikira mu modoka bwije, amaherezo batandukanye.

Nkunda Michael Sarpong icyo yansaba cyose nakimuha no gutera akabariro - Umukobwa witwa Rose

Rayon Sports nyuma yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka iri kwitegura umukino wa 1/16 cy’igikombe cy’amahoro izahuramo na AS Kigali kuri uyu wa Kabiri taliki ya 04 Kamena uyu mwaka.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU