Umuhanzi Nsengiyumva Francois wamamaye cyane kubera indirimbo ye Mariya Jeanne, yavuze ko akunda abahanzi bo mu Rwanda bose ariko ko hari abo yari yarabihebeye mbere y’uko aba icyamamare.

Nsengiyumva Francois (Igisupusupu) yatangaje abahanzi nyarwanda yari yarihebeye mbere y’uko yamamara

Mu kiganiro n’ Inyarwanda.com, Nsengiyumva Francois (Igisupusupu) uri mu bahanzi bakunzwe cyane muri iyi minsi yavuze ko adatewe ubwoba no gukora ibitaramo bya Live muri Iwacu Muzika Festival, ndetse ngo kuba agiye kuzenguruka u Rwanda acuranga ni ibintu yishimiye kuko azahahurira n’abahanzi bakomeye yari asanzwe yumva mbere yo guhura na Alain Muku wamuzamuye.

Yagize ati “Nta mpungenge cyangwa impungenge mfite zo kuririmba Live.Abahanzi bose bo mu Rwanda ndabishimira. Abo nakunze cyane ni King James na Jay Polly.”

Kuri ubu Nsengiyumva Francois ari mu myiteguro ya nyuma yo gutegura uburyo azataramira mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival. Uyu muhanzi kandi yavuze ko yakwishimira guhurira na King James ndetse na Jay Polly ku rubyiniro kuko abakunda cyane.

Nsengiyumva Francois (Igisupusupu) yatangaje abahanzi nyarwanda yari yarihebeye mbere y’uko yamamara

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU