Sheik Salim Hitimana yibukije abasiramu bose ko gusoza igisibo bitavuze gusubira mu byaha.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo Abayisilamu basoje ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan aho bamwe mu gitondo cy’uyu munsi babyukiye mu masengesho yabereye kuri Stade Regional I Nyamirambo.

Ni umuhango utitabiriwe nk’uko byari bisanzwe mu myaka yatambutse, bitewe n’imvura yazindutse igwa ikarogoya bamwe bagombaga kwitabira.

Mu butumwa Mufti w’u Rwanda Sheik Salim Hitimana yavuze ko kuba imvura yaguye ari umugisha, aboneraho kubabwira ko bakwiye guha agaciro iyi minsi bamara mu gisibo ntibumve ko nyuma bagomba kwishora mu byaha.

Ati “Nubwo igisibo cya Ramadhan kirangiye ibikorwa byiza ntibirangiye, ntabwo mugomba gusubira mu nzoga, uburaya n’ibindi bikorwa bibi nk’ibyo, mukomeze mube abanyakuri.”

Umwe mu bayisilamu waganiriye n’Igihe dukesha iyi nkuru yavuze ko akenshi hari bagenzi be bumva ko mu gihe bari mu gisibo badashobora gukora icyaha, nyamara ya minsi yarangira ugasanga basubiye mu bikorwa bibi.

Ati “Muri iyi minsi usanga hari utubari twahombye, indaya zarabuze abakiliya, ibibi bigaragara ariko ya minsi irangiye usanga basubiye mu byaha.”

Yavuze ko idini rikwiye gukomeza kuba mu bantu ntibadohoke kuko igisibo cyarangiye.

REBA AMAFOTO:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU