Nyirabahutu Daphrose wari uzwi nk’umukecuru wa Perezida yitabye Imana mu Bitaro bya CHUB.

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 19 Kanama 2019 ,nibwo inkuru yamenyekanye ko umukecuru uzwi nk’ umukecuru wa Perezida yitabye Imana azize uburwayi.

Uyu  mukecuru yari azwi cyane ko iyo Perezida Kagame yasuraga Akarere ka Nyaruguru yakundaga guhabwa umwanya ari kumwe n’itorero ribyina akaririmba indirimbo zanyuraga benshi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko urupfu rw’uyu mukecuru rwabashenguye bikomeye, aho avuga ko ari igihombo ku Karere ka Nyaruguru, Igihugu ndetse n’abantu muri rusange, bitewe n’ubuhanga yari afite ndetse n’ubutumwa yacishaga mu ndirimbo ze.

Avuga kandi ko nyakwigendera yari amaze arwariye muri CHUB, aho abaganga bagerageje ibishoboka byose ariko bikanga.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU