Nyuma y’uruzinduko yagiriraga muri Gabon aho yanabonanye na Perezida Ali Bongo Ondimba, Nyakubahwa perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yerekeje muri Nigeria mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.

Nyuma ya Gabon Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Nigeria

Nyuma yo kubonana na perezida Ali Bongo Ondimba urimo koroherwa nyuma y’uburwayi amaranye iminsi, perezida Kagame yahise yerekeza muri Nigeria kuri uyu wa Kabiri taliki ya 11 Kamena 2019, mu ruzinduko rw’iminsi 2 aho yabonanye na perezida Muhammadu Buhari w’iki gihugu.

Nk’uko ibiro ibiro by’umukuru w’igihugu Paul Kagame byabitangaje, yasuye Nigeria aho ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, azitabira ibirori byo gutangira inshingano kuri Perezida Buhari uheruka gutorerwa manda ya kabiri muri Gashyantare uyu mwaka.

Perezida Kagame yagejeje ijambo ku bitabiriye inama yo kuganira ku bijyanye no kurwanya ruswa, yateguwe na Komisiyo ishinzwe kurwanya ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu (EFCC) n’akanama gashinzwe gutegura ibirori byo kurahiza Perezida wa Nigeria.

Nyakubahwa perezida Kagame yavuze ku rugendo rw’u Rwanda mu kurwanya ruswa,cyane ko ruherutse kuza mu bihugu bitatu bya mbere muri Afurika birangwamo ruswa nke mu myaka ibiri ishize.

Nyuma ya Gabon Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Nigeria

Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Nigeria

Perezida Kagame

Perezida Kagame

Amafoto: Village Urugwiro

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU