Ubushinjacyaha bukuru bwatangaje ko Omar al Bashir wahoze ari Perezida wa Sudani ashobora kugezwa mu rukiko mu cyumweru gitaha ashinjwa ibyaha bya ruswa.

Umushinjacyaha Mukuru wa Sudani, Alwaleed Sayed Ahmed, yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu, nyuma y’amezi abiri Bashir ahiritswe ku butegetsi mu myigaragambyo yari imaze iminsi imusaba kwegura.

Sayed yavuze ko Bashir azakukiriranwaho ibyaha bya ruswa no gutunga amafaranga y’amahanga.

Ntabwo umushinjacyaha mukuru yigeze atangaza umunsi nyir’izina Bashir azagezwa mu butabera.

Hari n’abandi bayobozi bagera kuri 41 bahoze mu butegetsi bwa Bashir bari gukorwaho iperereza ku byaha bya ruswa.

Itangazo ry’ubushinjacyaha rije nyuma y’iminsi mike Ibiro Ntaramakuru bya Sudani, SUNA bitangaje ko Bashir akurikiranyweho kwigwizaho umutungo no gutangaza ibihe bidasanzwe ubwo imyigaragambyo y’abaturage yari ikomeje kumusaba kwegura.

Aljazeera yatangaje ko ubushinjacyaha bwanasabye ko Bashir akorwaho iperereza ku birego byo gukoresha amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko ndetse no gutera inkunga iterabwoba.

Omar Al Bashir yahiritswe ku butegetsi n’igisirikare muri Mata uyu mwaka. Nyuma yaje gutabwa muri yombi ajyanwa muri gereza ya Kober iri mu murwa mukuru Khartoum.

Bashir w’imyaka 75 asanzwe yarashyiriweho impapuro zo gutabwa muri yombi n’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga (ICC) ngo akurikiranweho ibyaha bya Jenoside byakorewe mu ntara ya Darfur guhera mu 2003.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU