P Fla yasabye Shaddy Boo ko yazamwemerera akajya mu mashusho ye y’indirimbo kugirango nibura ikundwe bimuteze imbere .

P Fla aciye bugufi yagize icyo asaba Shaddy Boo kugirango nawe azamamare

Umuraperi P Fla umwe mu baraperi bakomeye mu Rwanda , ni umwe mu bahanzi bazamukiye mu itsinda rya Taff Gangz ryaje gucikamo ibice. Mu kiganiro aherutse kugirana na Afrimax yatangaje ko ari umufana ukomeye wa Mbabazi Shadia uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddy Boo ndetse yifuza ko nibura yazamwemerera akajya mu mashusho y’indirimbo ye.

Yagize ati “Njyewe umu slay Queen nzi mu Rwanda ni umwe, Shadia [Shaddy Boo].Ntabwo tuziranye ariko ndi umufana we.Mukundira ko akora ibye atitaye kubyo abantu bamuvugaho kandi abikora agamije kwinjiza amafaranga ntabwo abikora yishimisha.Yibeshejeho neza.

Ikintu kimwe namusaba,wazambabariye umunsi umwe nimfata phone nkakubwira nti “Mummy wambabariye basi ukareba ukuntu unkinira nanjye ngahitinga.Unkinire uze mu ka video basi nifotore niki niki.Nicyo nifuza.”

P Fla yavuze ko mu minsi ishize yagiranye amakimbirane na Mariva uzwi mu gukora Video ariko yamusabye imbabazi amubwira ko ari umuhanga yamukenera.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU