Indwara y’umutima yafashe P Fla bituma bamujyana kwa muganga igiteraganya.

P Fla yajyanwe mu bitaro igitaraganya azize indwara y’umutima

Umuraperi Hakizimana Murerwa Amani wamenyekanye nka P Fla yajyanywe mu bitaro biherereye i Nyamirambo mu ijoro ryo ku Cyumweru, aho yari yagize ikibazo cy’umutima.

Imwe mu nshuti ze za hafi waganiriye n’Igihe dukesha iyi nkuru yavuze ko ubwo yamusuraga mu mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kamena 2019, yari yamaze gutora agatege yitegura gusubira mu rugo ariko agakomeza kwivuriza mu bitaro byisumbuyeho.

Ati “Naramusuye ejo nimugoroba nka saa kumi, yari ameze neza ambwira ko bagiye kuba bamusezereye, ariko agakomeza kwivuriza mu bindi bitaro kuko afite ikibazo cy’umutima.”

Umuyobozi wa Gerri D’As Ent ikorana n’uyu muhanzi, Aline Umutoni yatangarije Igihe ko nta makuru afite ku burwayi bwa P Fla kuko atarabasha kumuvugisha.

Ati “Nta makuru ahagije mbifiteho nanjye nabonye ifoto ku mbuga nkoranyambaga, kandi ntabwo ari kunyitaba.”

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU