Kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Kamena 2019 nibwo hasakajwe inkuru yashimangiraga ko Papa Sava yapfuye ndetse ko umurambo we washyizwe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kanombe.

Papa Sava yagize icyo avuga ku nkuru y'urupfu rwe yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga

Kuri ubu Niyitegeka Gratien umaze iminsi aca ibintu nka Papa Sava yasubije abazamuye iyi nkuru zasakajwe mu ntangiriro z’iki cyumweru ko yapfiriye i Kanombe.

Ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda no mu Burundi hiriwe hasakara inkuru yazamuwe n’uwitwa Buhigiro Selemani ayinyuza ku rubuga rwa Facebook muri Group ‘Baho Nta Rungu’ ihuriwemo n’abasaga ibihumbi 170 ivuga ko Niyitegeka Gratien [Seburikoko] cyanngwa Papa Sava yapfuye.

Abadacukumbura ibyo basomye bahise batangira kumwifuriza iruhuko ridashira abandi bakitsa imitima bavuga ko ‘bahombye umuhanzi ukomeye’.

Papa Sava yagize icyo avuga ku nkuru y'urupfu rwe yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga

Iby’iyi nkuru, Seburikoko yari yabanje kubyima amaso gusa mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Gicurasi 2019 yifashishije indirimbo ‘Ndacyariho’ ya Jay Polly abwira abakunzi be ko ‘akiriho’.

Yagize ati “Ndabona igihuha kiri kuri selemani buhigiro,abashaka kubimenya bamubaze,ababwire niba n’uwo murambo ukiri ikanombe cyangwa niba yawushyinguye,Ndacyariho ndahumeka mugani wa …”

Papa Sava yagize icyo avuga ku nkuru y'urupfu rwe yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU