Uyu munsi abantu Benshi bahuriye kuri Kigali Convention Centre, mu nama ya huguraga ku bijyanye no gukora ubucuruzi, none hitabajwe inzego z’umutekano.

Polisi ihagaritse inama yaberaga muri Kigali Convention Centre

Iyi nama byavugwaga ko yateguwe n’ikigo cya Wealth Fitness International, mu gihe abiyandikishije bizezwaga gutahana amadolari ya Amerika 197, maze urubyiruko rwiyandikisha ku bwinshi kubera ako kayabo ka amadolari.

Nyuma yo kuhagera basanze ari ukubanza ukishyura amafaranga, ibintu nabyo byabanje guteza akavuyo ndetse umubare munini ubanza guhagarara imbere ya Radisson Blu hotel, wabuze amajyo. Baje kwemererwa kwinjira, ariko icyumba cyari cyateguwe cyuzuye kuva imbere kugera inyuma, ku buryo abantu batabonaga uko bahumeka.

Polisi ihagaritse inama yaberaga muri Kigali Convention Centre

Byageze aho inzego z’umutekano zihagera harimo Komiseri wa Polisi ushinzwe Ibikorwa n’ituze rusange, CP George Rumanzi n’Umuyobozi mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ukuriye ishami rishinzwe kurwanya ibyaha bisanzwe n’iby’iterabwoba, Karake Peter.

CP Rumanzi yabwiye abari muri iyi nama ko igomba kuba ihagaze, nyuma y’uko ubuyobozi bwa Convention Centre bwitabaje inzego z’umutekano kubera akavuyo k’abantu bari bahari.

Yavuze ko kuba abantu bagiye guhugurwa, ubwabyo nta kibazo cyakabayemo ariko uburyo bwateguwemo bigaragaza ko harimo ibibazo bikomeye.

Yakomeje agira ati “Uwatumiye na we ntabwo azi umubare w’abantu yatumiye, abari hanze bakubye nk’ inshuro 10 abarimo imbere. Uburyo bwo kwiyandikisha na bwo buratandukanye. Biragaragara ko harimo ikibazo, nicyo gituma twitwaje RIB. Hari ibimenyetso byinshi bigaragara ko harimo ikibazo kigomba gukurikiranwa. Rero turasaba ko ibyo biba bihagaze.”

Polisi ihagaritse inama yaberaga muri Kigali Convention Centre

Byemejwe ko abatswe amafaranga kugira ngo binjire bayasubizwa, nyuma y’uko inzego z’umutekano zari zimaze kubyinjiramo. Zavuze ko amafaranga yari amaze gukusanywa arenga miliyoni 15 Frw.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU