Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 17 Kamena 2019, ikipe ya Rayon Sport yashyize hanze amabaruwa abiri yereka imiryango isohoka abakinnyi babiri aribo Myugariro Manzi Thierry wari Kapiteni w’iyi kipe ndetse na Niyonzima Sefu wakinaga hagati, ni nyuma yo kwanga kongera amasezerano na Rayon Sport.

Rayon Sport yeretse Manzi Thierry na Niyonzima Sefu imiryango ibasohora muri iyi kipe

Mu minsi ishize nibwo Manzi Thierry yatangaje ko muri iyi kipe harimo ibibazo byo kudaha abakinnyi amafaranga, ashimangira ko iki kibazo kimaze igihe kitari gito ndetse ko nta gisubizo akibonera mu minsi ya vuba aha.

Ibi byatumye Manzi na mugenzi we Niyonzima Sefu bahitamo kwanga kongera amasezerano n’ikipe ya Rayon Sport, ndetse hari amakuru arimo guhwihwiswa ko aba bombi baba baramaze kumvikana n’amakipe mashya akiri ubwiru.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere Tariki ya 17 Kamena 2019, ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sport bwasohoye amabaruwa abiri yandikiwe Manzi Thierry na Niyonzima Sefu abasezerera muri iyi kipe, aho bwabemereye kwerekeza mu yandi makipe bifuza gukinira ndetse babashimira k’ubwumuhate bagaragaje, banaboneraho kubifuriza amahirwe masa aho bagiye kwerekeza.

Rayon Sport yeretse Manzi Thierry na Niyonzima Sefu imiryango ibasohora muri iyi kipe
Manzi Thierry yari Kapiteni wa Rayon Sport
Ibaruwa Rayon Sport yasohoye isezerera Manzi Thierry
Sefu ni umwe mu bakinaga hagati mu ikipe ya Rayon Sport
Ibaruwa Rayon Sport yasohoye isezerera Niyonzima Sefu

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU