Mu mukino wa nyuma wa shampiyona wabanjirijwe n’akarasisi k’ibyishimo, Rayon Sports ishyikirijwe igikombe nyuma yo gutsinda Marines FC ibitego 3-0.

Rayon Sports ishyikirijwe igikombe nyuma yo kunyagira Marines FC

Ni umuhango wabimburiwe n’akarasisi k’abakinnyi ba Rayon Sports bari baherekejwe n’imbaga y’abayihebeye. Akarasisi katangiriye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, kanyura rwa gati mu mujyi wa Kigali (Down Town), bambuka za Kimihurura mbere yo gusoreza kuri Stade Amahoro i Remera.

Ni umuhango wabimburiwe n’akarasisi k’abakinnyi ba Rayon Sports bari baherekejwe n’imbaga y’abayihebeye
Umuhango wabimburiwe n’akarasisi k’abakinnyi ba Rayon Sports bari baherekejwe n’imbaga y’abafana

Umuhango wabimburiwe n’akarasisi k’abakinnyi ba Rayon Sports bari baherekejwe n’imbaga y’abafana

Ibitego 3 byose byabonetse mu gice cya mbere, aho Manishimwe Djabel yafunguye amazamu ku munota 18′, mbere gato yuko Jules Ulimwengu atsindira Rayon Sports igitego cya kabiri ku munota 25, ahita anuuzuza ibitego 20 muri shampiyona 2018/2019.

Umukinnyi wigaragaje cyane muri uyu mwaka w’imikino Mugisha Gilbert ni we watsinze agashinguracumi, anashyira akadomo ku rugendo rwa Rayon Sports muri shampiyona ARPL 2018/2019.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports

Rayon Sports ikaba itwaye iki gikombe cya Shapiyona ya Azam Rwanda Premier League ifite amanota 72 mu mikino 30.

11 ba Marines babanje mu kibuga
11 ba Marines babanje mu kibuga

Mugisha Gilbert imbere y’abakunzi ba Rayon Sports nyuma yo gutsinda igitego cya 3 ku ruhande rwa Rayon Sports

Rayon Sports bari baherekejwe n’imbaga y’abafana

Mugisha Gilbert imbere y’abakunzi ba Rayon Sports nyuma yo gutsinda igitego cya 3 ku ruhande rwa Rayon Sports

Mugisha Gilbert imbere y’abafana nyuma yo gutsinda igitego cya 3 ku cya Rayon Sports
Mugisha Gilbert imbere y’abafana nyuma yo gutsinda igitego cya 3 ku cya Rayon Sports

Rayon Sports ni yo kipe ya kabiri imaze kwegukana igikombe cya shampiyona inshuro nyinshi (9), i nyuma ya APR FC imaze kukegukana inshuro 17. Iyi kipe y’i Nyanza yaherukaga gutwara iki gikombe mu 2017, ubwo yatozwaga na Masudi Djuma.

Rayon Sports yashyikirijwe igikombe cya shampiyona
Akanyamuneza ku bayobozi ba Rayon Sports hagati mu mukino, bicaye imbere y’igikombe

Uretse igikombe, Rayon Sports yari imaze imikino 17 idatsindwa yanagenewe sheki ya miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda.

Rayon Sports yashyikirijwe igikombe cya shampiyona
Umwari wazanye igikombe mbere y’umukino

Hagati mu mukino umusaza Nsengiyuma wamamaye cyane mu ndirimbo igisupusupu na Icange mukobwa ni we wasusurikije abakunzi ba ruhago.

shampiyona
Nsengiyuma wamamaye cyane mu ndirimbo igisupusupu ni we wasusurikije abakunzi ba ruhago hagati mu mukino

Rayon Sports yashyikirijwe igikombe cya shampiyona

Rayon Sports ishyikirijwe igikombe nyuma yo kunyagira Marines FC

 nyuma yo kunyagira Marines FC
Rayon Sports ishyikirijwe igikombe na sheki ya Miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda.

nyuma yo kunyagira Marines FC

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU