Rosine ushinjwa amakosa arenga 10 yanze gutanga ikamba ikamba yahawe ngo kubera ko n’abayobozi ba Miss Elegancy Rwanda ngo ntibigeze bashyira mu bikorwa ibyo babemereye.

Mu kwezi kwa Nzeri taliki 08 mu mwaka wa 2018 nibwo hasojwe irushanwa rya Miss & Mr Elegancy Rwanda 2018, aho ryarangiye hatowe Mukangwije Rosine nk’umukobwa uhiga abandi mu bushongore na Niyirora Divic atorwa ku ruhande rw’abahungu.

Nyuma y’amezi icyenda Mukangwije atowe nka Miss Elegancy Rwanda 2018, kuri uyu wa 21 Kamena 2019 ubuyobozi bw’irushanwa bwamwandikiye ibaruwa bumumenyesha ko yambuwe ikamba kubera imyitwarire mibi.

Iyi baruwa yasinywe n’Umuyobozi mukuru wa Miss & Mr Elegancy Rwanda, Uwamahoro Claudette harimo ko Mukangwije azize kubahuka no gusuzugura abayobozi, gusebya kampani itegura iri rushanwa, guta ishuri [yambitswe ikamba yiga mu mashuri yisumbuye] n’ibindi.

Yasabwe gusubiza ikamba bitarenze tariki 23 Kamena 2019, kuko atubahirije ibikubiye mu masezerano bagiranye tariki 8 Ukwakira 2018.

Mu kiganiro impande zombie zagiranye n’Igihe dukesha iyi nkuru bavuze ko bagiye gushyira hanze ibimenyetso mfatika kuri uyu mukobwa mu rwego rwo guca amazimwe mu gihe Rosine we avuga ko adashobora kubaha ikamba ryabo ngo cyane ko nibyo babijeje batabishyize mu bikorwa.

Ati “Twabishyuje amafaranga y’ibihembo n’imishinga twemerewe ntitubibone, kuko ahanini ari njye uri kubabwira ko umutima bafite utari mwiza…”

Mukangwije yavuze ko abayobozi batigeze bemera kubatega amatwi ngo bumvikane uburyo bagombaga kubafasha gushyira mu bikorwa imishinga yabo.

Ati “Uriya mukobwa yambwiye ko nagombaga gukoresha izina ryanjye, ngo niyo nta kintu bari kumpa nari kurikoresha nk’uko abandi barikoresha.”

Ku bijyanye no kuba yarataye ishuri biri mu byatumye yamburwa ikamba, yavuze ko yiga ahubwo ko asigaye yiga nijoro, ndetse ko afite icyangombwa cyerekana ko afite kaminuza yo muri Canada yamwemereye kuyigamo.

Uyu mukobwa yavuze ko adashobora gutanga ikamba nk’uko yabitegetswe kuko nta kosa yigeze akora ryatuma atanga ikamba umwaka utarangiye.

Ati “Ntaryo nzabaha, nta mpamvu bampaye yo kuritanga, nibampa impamvu nzaritanga kuko n’ubundi nta kintu kinini rimariye. Icyo ntashaka nibareke kunsebya. Nta kosa na rimwe nakoze nk’uko babivuga. Kandi niba nta n’impamvu nibashyire mu bikorwa ibyo bemeye umuntu akore imishinga ye bareke kudusiga urubwa.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU