Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru mu Kagari ka Mwendo, mu Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango, abantu batandatu bahitanwe n’impanuka y’imodoka yaguye mu mugezi.

Ruhango: Abantu batandatu bahitanwe n'impanuka y'imodoka yaguye mu mugezi

Bivugwa ko uwari utwaye imodoka yageze ku iteme riri mu Mudugudu wa Gafunzo ahari kubakwa umuhanda, arayoba imodoka ayishora mu mazi, kubera imvura yagwaga ari nyinshi arayitembana.

Iyi modoka yaguye mu mugezi aho kwambuka ikiraro ni imodoka nto ya Mercedes Benz yari itwawe na Habumugisha Joseph w’imyaka 53 y’amavuko. Abaturage bo muri aka gace bavuga ko yarimo abantu batandatu barimo abagabo batatu n’abagore batatu.

Bivugwa ko batatu bari inshuti bagiye gusura inshuti zabo naho abandi batatu ari abo bari bahaye lifuti.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko iri teme ryari rimaze iminsi rikozwe ndetse ryaruzuye ku buryo ariho imodoka n’abagenzi banyuraga.

Ati “Kugeza ubu Polisi yatangiye iperereza ariko ibijyanye n’iri teme ryo ryari ryaruzuye ahubwo uwari atwaye imodoka yanyuze ku ruhande mu buryo budasobanutse kuko n’umwana wari uhari yamuyoboye ariko ashobora kuba atabibonye, arakomeza anyura mu gahanda ko hasi ari nabwo [imodoka] yahise igwa mu mugezi.”

Habarurema avuga ko iyi mpanuka ikimara kuba abari hafi bahise batabaza inzego zirimo iza Polisi ndetse kuri ubu imirambo ya ba nyakwigendera yamaze gukurwamo.

Ati “Twihanganishije imiryango y’ababuze ababo ariko natwe dukomeje gushaka ubushobozi bwo gukuramo iyi modoka ikiri mu mazi.”

Nk’uko bigaragazwa n’ibyangombwa abapfuye bari bafite hari uwitwa Habumugisha Joseph 53 wari ufite indangamuntu yafatiwe Kicukiro.

Niyomwungeri Theogene w’imyaka 37 , afite indangamuntu yafatiwe Nyarugenge, Kanyandekwe Michael w’imyaka 31 ufite iyafatiwe Nyarugenge, Mukarubuga Erida w’imyaka 54 w’I Huye, Dushimimana Therese n’undi wa gatandatu bo imyirondoro yabo ntiramenyekana.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango butangaza ko imirambo yabo yahise ijyanwa ku Bitaro bya Gitwe gukorerwa isuzuma mu gihe hagitegerejwe imiryango yabo.

Iki kiraro ni cyo imodoka yari kunyuraho ariko ica ku ruhande
Iki kiraro ni cyo imodoka yari kunyuraho ariko ica ku ruhande

imodoka yaguye mu mugezi

Imodoka yaguye mu mugezi

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU