Kuri uyu wa Gatanu nibwo uruganda rwa Skol rwashyize ahagaragara amacumbi azafasha ikipe ya Rayon Sports gukaza imyitozo mu rwego rwo kugirango bajye bakora imyitozo neza kandi ku gihe.

Skol yubakiye amacumbi ikipe ya Rayon Sports azajya abafasha gukaza imyitozo no kuruhuka

Skol Rwanda Uruganda ruzwiho kugira inzoga zikundwa na benshi kubera uburyohe bwazo ndetse rukaba ari umuterankunga w’ikipe ya Rayon Sports , kuri uyu wa Gatanu nibwo rwashyikirije ubuyobozi urufunguzo rw’amacumbi rwubakiye abakinnyi mu rwego rwo kugirango bajye bakora imyitozo ku gihe bityo bibazanire intsinzi.

Skol yubakiye amacumbi ikipe ya Rayon Sports azajya abafasha gukaza imyitozo no kuruhuka

Ibi bibaye nyuma yaho iyi kipe iherutse kwegukana igikombe cya Champiyona yuyu mwaka aho igikombe baherutse kwegukana cyaneretswe abantu bose bari bateraniye aho uruganda rwa Skol Beer Brewery rwubatswe ahazwi nko mu nzove.

Skol yubakiye amacumbi ikipe ya Rayon Sports azajya abafasha gukaza imyitozo no kuruhuka

Umuyobozi w’uruganda rwa Skol ariwe Ivan Wulffaert yashimiye ikipe ya Rayon Sports imbaraga bagaragaje ndetse abizeza ko nawe azakomeza kubafasha buri kimwe gikenewe mu rwego rwo gukomeza gushakisha intsinzi.

Skol yubakiye amacumbi ikipe ya Rayon Sports azajya abafasha gukaza imyitozo no kuruhuka

Yagize ati” Aya macumbi twabahaye azabafasha gukora imyitozo mu buzima bwanyu bwa buri munsi ,azanabafasha kuruhuka neza mu gihe murangije imyitozo kuko namwe tuzi neza mudashobora kudusebya.”

Skol yubakiye amacumbi ikipe ya Rayon Sports azajya abafasha gukaza imyitozo no kuruhuka

Yaboneyeho gusaba ikipe ya Rayon Sports  kuzitwara neza ikegukana igikombe cy’amahoro nkuko yegukanye icya Championa yuyu mwaka wa 2019.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwanejejwe n’amakumbi Skol umuterankunga wabo mukuru yabageneye ndetse nabo bahishura ko bagiye kuyakoresha neza icyo bayabahereye ndetse bemerera Umuyobozi w’uruganda rwa Skol ariwe Ivan Wulffaert ko biteguye kongera kwerekana itsinzi.

Umuyobozi w’uruganda rwa Skol

Muri uyu muhango wari uryoheye imboni Ivan Wulffaert yasazwe n’ibyishimo ahita afata icupa rinini ry’inzoga ya Skol atangira kwereka abari aho ko afite ibineza neza byinshi ndetse yahise asoma kuri iyi ntango y’inzoga ahereza n’abandi bayobozi ba Rayon Sports nabo basomaho nyuma inzoga yashyikirijwe abafana b’iyi kipe kugirango berekwe ko intsinzi aribo bayikesha.

abandi bayobozi ba Rayon Sports

Mu kiganiro Touch Rwanda twagiranye na kapiteni wa Rayon Sports Manzi Thiery yavuze ko we n’ikipe ye bishimiye aya macumbi bahawe ndetse ko agiye gukemura ikibazo bajyaga bagira cyo gukererwa imyitozo

Ati “Aya macumbi agiye kudufasha cyane kuko twajyaga tugira ikibazo cyo gukererwa twajyaga tugira gusa kuri ubu byose bigiye kutworohera.”

aya macumbi bashyirirweho agize n’ibyumba 4 birimo ibitanda

Yakomeje ashimira ubuyobozi bwa Rayon Sports bwo budahwema kubatera ingabo mu bitugu uko bwije nuko bukeye aho yanaboneyeho kubabwira ko ntakindi babitura uretse kuzabereka intsinzi.

aya macumbi bashyirirweho agize n’ibyumba 4 birimo ibitand

Twakwibutsa ko aya macumbi bashyirirweho agize n’ibyumba 4 birimo ibitanda ,matera  ndetse n’igikoni kizajya kibafasha mu bijyanye no kubategurira abafunguro afutse ndetse n’ubwiherero bugezweho .Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwaboneyeho gutangaza ko bagiye gukaza imyitozo aho ubusanzwe mu bakoraga imyitozo rimwe gusa bafashe gahunda yo gukora imyitozo inshuro 2 ku munsi mu rwego rwo kwitegura neza igikombe cy’amahoro.

mu rwego rwo kwitegura neza

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwaboneyeho guhemba umukinnyi witwaye neza mu kwezi kwa Gicurasi aho bahembye Jules Ulimwengu n’ibahasha irimo amafaranga ibihumbi 100 by’amafaranga y’ u Rwanda , ingofero, furari byose birimo ikirango cya Skol nk’umuterankunga mukuru w’iyi kipe.

umuhanzikazi Queen Cha

Yaboneyeho gushimira ubuyobozi bwa Rayon Sports ndetse na Skol kubw’ishimwe bamuhaye abizeza ko nawe azakomeza kwitwara neza no mu bindi bihe bizaza .Uyu muhango wasojwe no kubyina ndetse no gusangira aho abari aho bacurangiwe n’umuhanzikazi Queen Cha usanzwe ari umufana w’iyi kipe ku rwego rwo hejuru.

Dore uko byari bimeze :

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU