Kumenya uryoherwa, bamwe bavuga ko ari abagore baryoherwa cyane, abandi bakavuga ko ari abagabo, akaba ari ikibazo gikunze kutavugwaho rumwe dore ko ngo kenshi na kenshi kurangiza kw’abagore bikunze kugorana.

uryoherwa cyane n’imibonano mpuzabitsina

Ikibazo cyo kumenya umuntu uryoherwa n’imibonano mpuzabitsina hagati
y’umugabo n’umugore gitera benshi kubyibazaho, haba ku bagabo ndetse no ku bagore.

Ikindi kandi bivugwa ko abagabo bari munsi y’imyaka 60 bakunze gutekereza imibonano mpuzabitsina, byibuze rimwe buri munsi. Ese ukuri ni ukuhe?

Ubushakashatsi bwakozwe na kaminuza ya Leta ya Florida, bwasanze abagabo bashaka imibonano cyane kurusha abagore iyo babana. Ibi ngo bikaba biterwa no kuba ubusanzwe abagabo mu miterere yabo baba bashaka gusohora ibibari mu mubiri binyuze mu wundi muntu.

Ku rundi ruhande, abagore bo ngo bakunze guha agaciro cyane amarangamutima no kuba bagirana imibonano n’umuntu uzababaha ndetse akita ku bana bazabyara.

Abagore ngo basanga imibonano mpuzabitsina ibanyura bihagije iyo habayeho gukoresha umunwa cyangwa ururimi, mu gihe abagabo ngo icyo baba bashaka cyane ari ukwinjiza igitsina cyabo mu cy’umugore.

Nyuma yo gusuzuma ibi byose, ubu bushakashatsi bukaba bwarasanze abagabo ari bo baryoherwa cyane n’imibonano mpuzabitsina kurusha abagore.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU