Ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye mu Rwanda hari amakuru avuga ko Mwiseneza Josiane atwite ndetse yagiye kwihisha iwabo I Karongi, amakuru yamaganwe na Manager we Sunday Justin.

Sunday Justin yahakanye amakuru ari kuvugwa ko Mwiseneza Josiane atwite

Guhera kuwa Kane w’iki cyumweru hasakaye amakuru avuga ko Mwiseneza Josiane wakunzwe na benshi mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 yaba atwite ndetse ko ari mu bwihisho, gusa manager we Sunday Justin yabihakanye.

Yagize ati “Ni ibihuha tuba twabaretse ngo bavuge. Mu by’ukuri impamvu bari gutanga ngo ni uko ataboneka. Ese nkubaze umuntu wese utaboneka aba atwite? Ukuri ni uko Josiane ari mu kiruhuko hashize nk’ibyumweru bibiri. Twabiganiriyeho yaba we, yaba umuryango we twemeza ko akwiye kuruhuka akicara agatuza nta bya telefone cyangwa imbuga nkoranyambaga ikiruhuko nikirangira muzamubona.”.

Abakomeje gukwirakwiza aya makuru adafitiwe gihamya,baravuga ko kuba Mwiseneza Josiane atakigaragara ku mbuga nkoranyambaga ndetse na telefoni ye ifunze bierwa n’uko atwite ndetse ngo yagiye kwihisha rubanda.

Sunday Justin yahakanye amakuru ari kuvugwa ko Mwiseneza Josiane atwite

Manager Sunday yatangaje ko igihe Miss Josiane azamara mu kiruhuko atakizi, gusa azabimenya uku kwezi nikurangira.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU