Umukunzi wa Diamond Platnumz, Tanasha Donna atwite inda y’imvutsi nkuko byagaragaye mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaraza ko uyu mwari ukomoka muri Kenya yitegura kwibaruka vuba aha.

Mu mwaka wa 2018 nibwo urukundo rwa Diamond na Tanasha rwamenyekanye ndetse muri icyo gihe Diamond yari yatangaje ko azakora ubukwe tariki 14 Gashyantare 2019 ariko nyuma abwimurira itariki itaramenyekana.

Mu mpera za Weekend ubwo Diamond na Tanasha bari bagiye kugirira ibihe byiza ahitwa Ultra Gossip Lounge I Lavington, umufana yafashe amashusho Tanasha arimo kubyina bihita bigaragara ko uyu mwari yitegura kwibaruka vuba aha.

Tanasha Donna aritegura kwibaruka umwana wa Diamond

Nkuko umwari wakwirakwije aya mashusho yabitangaje, ngo uko bigaragara Tanasha atwite inda y’amezi agera kuri arindwi.

Ku ruhande rwa Tanasha we nta kintu aratangaza ku bijyanye n’aya makuru yo kuba atwite gusa mu minsi yashize yanditse ku rukuta rwe rwa Instagram amagambo agira ati “Igice cyiza ni uko ndi kwitegura umugisha w’ikirenga mu minsi ya vuba. Imana ni nziza.”

Abo mu muryango w’uyu mukobwa bari baramubujije kuzabyarana na Diamond batarakora ubukwe

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU