Teta Sandra wabaye igisonga cya Nyampinga wa SFB muri 2011 yagaragaye asomana n’umuhanzi Weasel wo mu itsinda rya Good Lyfe bamaze iminsi bakundana mu buryo buzwi na benshi.

Mu minsi yashize nibwo amakuru yakwirakwiye mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda ndetse nibyo muri Uganda bishimangira iby’urukundo rwa Teta na Weasel, aho byanatangajwe ko uyu mwari yaba yitegura kwibaruka nubwo nyuma yaje kubihakana.

Teta Sandra nta gihwema umunsi k’umunsi kwerekana ko urukundo rugurumana hagati ye na Weasel ndetse ibi bikanashimangirwa n’amafoto aba bombi bafotorwa iyo basohokeye ahantu hatandukanye.

Kuri ubu, ibinyamakuru byo muri Uganda byashyize hanze amafoto ya Teta Sandra arimo gusomana n’umukunzi we Weasel Manizzo, ubona ko ibyishimo ari byose hagati yaba bombi.

Teta Sandra yagaragaye asomana n’umukunzi we Weasel
Urukundo rwaba bombi rumaze kuba kimomo

Aya mafoto agiye hanze nyuma yuko mu mpera z’iki cyumweru, abafana bibasiye Teta kuri Instagram ye bamubwira ko Weasel ashobora kuba atamukunda ngo kubera ko atajya atangaza iby’urukundo rwabo ku rukuta rwe rwa Instagram.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU