Teta Sandra wabaye igisonga cya Nyampinga wa SFB muri 2011 yeruye ku mugaragaro ko ari mu munyenga w’urukundo n’umuhanzi Weasel wo mu itsinda rya Good Lyfe, ni nyuma y’ubutumwa bw’urukundo yageneye uyu muhanzi amwifuriza isabukuru nziza.

Teta Sandra yeruye ku mugaragaro iby’urukundo rwe na Weasel

Mu minsi yashize nibwo amakuru yakwirakwiye mu bitangazamakuru bya hano mu Rwanda ndetse nibyo muri Uganda bishimangira iby’urukundo rwa Teta na Weasel, aho byanatangaje ko uyu mwari yaba yitegura kwibaruka nubwo nyuma yaje kunyomoza aya makuru.

Yifashishije urukuta rwe rwa Instagram, Teta Sandra yagaragaje byeruye ko ari mu munyenga w’urukundo n’umuhanzi Weasel mu butumwa burebure yanditse yifuriza uyu musore isabukuru nziza y’amavuko.

Teta ati “Ntukabare Buji ahubwo ujye ureba urumuri zitanga, Ntukabare imyaka ahubwo ujye ureba ubuzima ubayemo. Nkwifurije ko uyu mwaka wazakubera umwaka mushya ukazakugira umuntu ukomeye kurusha uko byari bimeze. Reka uzakubere uw’imigisha ivuye ku Mana ndetse uzanakubere uw’intsinzi kurusha uko byari bimeze, ndetse akira urukundo ruhambaye abawe tukwifurije. @weasel_manizo Isabukuru nziza, nkomezwa no kuba ngufite mu buzima bwanjye.”

Weasel akibona ubu butumwa yahise asubiza Teta agira ati “Urakoze rukundo rwanjye,” maze Teta nawe amusubiza agira ati “Urakaza neza rukundo rwanjye.”

Teta Sandra yeruye ku mugaragaro iby’urukundo rwe na Weasel
Ubutumwa Teta yageneye Weasal

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU