Umuhanzikazi nyarwanda Tonny Unique wari umaze igihe kingana n’umwaka adakora ibijyanye na Muzika, yafashe umwanzuro wo kugaruka mu ruhando rwa muzika ahita ashyira hanze iyitwa ‘Gwamo’, aboneraho no gushimangira ko abakunzi be batazongera kwicwa n’irungu ukundi.

Tonny Unique yagarutse muri muzika, yinjirana iyitwa Gwamo

Tony Unique yamamaye mu ndirimbo zinyuranye zirimo iyitwa ‘Sawa Sawa, Nzajyahe, Vuba’ n’izindi nyinshi zakunzwe muri muzika nyarwanda. Hari hashize igihe kirenga umwana Tony asa nkuwahagaritse ibikorwa bya muzika dore ko nta ndirimbo yaherukaga gushyira hanze.

Kuri ubu, uyu mwari yagarutse mu ruhando rwa muzika yinjirana indirimbo yitwa ‘Gwamo’ izaryohera abanyabirori ndetse n’abantu bari mu munyenga w’urukundo. Tony kandi arashimangira ko ubu abakunzi be batongera kwica n’irungu kuko atazongera kubura mu ruhando rwa muzika.

Iyi ndirimbo ya Tony Unique yakozwe na Producer Junior Multisystem ari nawe wagiye akora nyinshi mu ndirimbo zamamaye za Tony.

Tonny Unique yagarutse muri muzika, yinjirana iyitwa Gwamo
Junior Multisystem niwe watunganyije iyi ndirimbo nshya ya Tonny Unique

Kanda hano wumve Gwamo ya Tonny Unique

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU