Ubuhanga bw’umuhanzi w’umunyarwanda The ben ubarizwa muri leta zunzubumwe za Amerika buri gukemangwa, kubera gusubiramo indirimbo y’abandi akayiyitirira.

Ubuhanga bwa The Ben wiyitiriye indirmbo y'abandi burakemangwa

Mu minsi ishize umuhanzi The ben uri kubarizwa mu gihugu cya Amerika aheruka gusohora indirimbo y’Imana iri mu rurimi rw’Ikinyarwanda yitwa “Ndaje” bivugwa ko yayiganye umuhanzi wo hanze.

Iyo ndirimbo yakorewe mu inzu itunganya umuziki (Studio) iyobrwa na Dj Zizou ya Monster Records ikorera mu Rwanda mu mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo, ikoreramo Producer Nox Beatz, ari nawe wakoze iyi ndirimbo ya The Ben yitwa Ndaje.

Indirimbo Angel y’umuhanzi Kuami Eugene uba mu gihugu cya Ghana yasubiwemo n’umuhanzi wo mu Rwanda The Ben, wakoze iy’Imana yitwa Ndaje abifashijwemo na Producer Nox Beatz ndetse na Dj Zizou usanzwe uyobora inzu ya Monster Record atabiherewe uburenganzira na nyirayo Kuami Eugene uba mu gihugu cya Ghana.

Ubuhanga bwa The Ben wiyitiriye indirmbo y'abandi burakemangwa
Indirimbo Romeo & Juliet ya Dream Boys yakorewe muri Monster Record

Uku gusubirwamo ku indirimbo Angel ya Kuami Eugene bije  bikurikiranye n’indirimbo yitwa Romeo & Juliet ya Dream Boys yakoranye na RiderMan nayo yakorewe muri Monster Record ikunzwe kuvugwaho cyane kwigana no gusubiramo indirmbo z’abahanzi bo hanze, akazigurisha abo mu Rwanda.

Amakuru agera kuri Touchrwanda.com avuga ko iyi ndirimbo Ndaje y’umuhanzi The Ben imaze igihe muri Studio ya Monster Records utarashyirwa hanze kubera ikibazo cyatewe n’indirimbo Romeo & Juliet ya Deam boyz nayo yasubiwemo bitamenyeshejwe nyirubwite. Indirimbo Ndaje ya The Ben yakozwe mu gihe gishize ubwo umuhanzi The Ben yari mu Rwanda.

Tubibutse ko iyi ndirimbo ya Kuami Eugene yitwa Angel yasohotse mu mwaka wa 2017 ukwezi kwa Nzeri i Tariki 12, binyuze ku rubuga rwa Youtube ya Lynx Entertainment.

Reba Indirimbo Angel ya Kuami Eugene yiganywe n’umuhanzi The Ben:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU