Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu nibwo habaye igitaramo cyahurije hamwe ibyamamare birimo Zahara wo muri Afurika y’Epfo ndetse n’umunyabigwi Nyashinski werekanye udushya mu miririmbire y’umwimerere [Live Performance] n’umunyarwanda Amalon.

Udushya twaranze igitaramo cya KJJ : Zahara yasutse amarira, Nyashinski yasendereje ibyishimo by’abakunzi be

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu taliki ya 31 Gicurasi nibwo habaye igitaramo cyari gitegerejwe n’abanyarwanda benshi bakunda ibirori aho abahanzi b’ibyamamare barimo Zahara wo muri Afurika y’Epfo , Nyashinski wo muri Kenya ndetse na Amalon wo mu Rwanda.

Ku isaha ya saa 9:35 nibwo umushyushyarugamba Arthur Rutura yagiye kuri rubyiniro aho yatangiye ashimisha abantu.  Ku isaha ya saa 9:40 nibwo Arthur yahamagaye Amalon ku rubyiniro nho ashimishe abafana be,  yatangiriye ku ndirimbo Derilla yahuriyemo na mugenzi we Ally Soudy , yakurikijeho indirimbo nshya igiye gusohoka mu gihe cya vuba.

Yakurikijeho indirimbo ye yakunzwe na benshi Yambi , mu ndirimbo yaririmbye yashyizemo iya Goodlife yitwa Sweety yabarizwagamo Radio witabye Imana , akurikizaho iyo yise Byakubaho ikunzwe na benshi.

Ku isaha ya saa 10:26 nibwo umuhanzi Nyashiski yageze ku rubyiniro asuhuza abafana be bo mu Rwanda  aho yaririmbye zimwe mu ndirimbo zirimo Mungu Pekee , Aminia , Now you know ndetse n’izindi isahaya ya saa 11:09 nibwo yasezeye abafana be nyuma yo kubaririmbira indirimbo ye yakunzwe na benshi yitwa Malaika.

Udushya twaranze igitaramo cya KJJ : Zahara yasutse amarira, Nyashinski yasendereje ibyishimo by’abakunzi be

Ku isaha ya saa 11:21 nibwo umuhanzikazi Zahara yageze ku rubyiniro .Mu ndirimbo  uyu muhanzikazi yaririmbye harimo izakunzwe na benshi zirimo  Ndize , Mgodi ,ndetse n’izindi ziirmo iyakunzwe na benshi yitwa Loliwe.

Ku isaha ya saa 12:00 ,nibwo yasoje iki gitaramo ndetse aho yanahawe igihembo cy’ishimwe n’umuyobozi mukuru wa RG Consult , dore ko ari umuhanzikazi umaze gutumirwa inshuro 2 mu Rwanda kandi agashimisha benshi.

Udushya twaranze iki Gitaramo :

Zahara yahawe igikombe cyatanzwe na RG-Consult itegura ibitaramo bya Kigali Jazz Junction ashimirwa kuba ari umuhanzi mwiza bakoranye mu gihe cyose ibi bitaramo bimaze bitegurwa.

Udushya twaranze igitaramo cya KJJ : Zahara yasutse amarira, Nyashinski yasendereje ibyishimo by’abakunzi be

Umuhanzi Amalon ntiyishimiwe na benshi bitewe n’imiririmbire yagaragaje binyuranye nuko abantu bamuzi  benshi  bahamije ko kuri iyi nshuro yabapfunyikiye ikibiribiri

Umuhanzi Nyashinski yakuriwe ingofero na buri muntu wese witabiriye iki gitaramo kuko benshi bakunze uburyo yitwara ku rubyiniro ndetse n’uburyo ashyushya abafana be , gusa bamwe bababajwe nuko ataririmbye igihe kirekire bitewe nuko icyo yari yahawe yari yagikoresheje neza kandi ku gihe.

Twakwibutsa ko igitaramo cya Kigali Jazz Junction biba buri mu mpera z’ukwezi aho batumira abahanzi batandukanye , kuri iyi nshuro ho byari bitandukanye kuko bizihizaga isabukuru y’imyaka ine bamaze bakora dore ko banashimiye bamwe mu baterankunga batandukanye babafatiye iry’uburyo kuva bagitangira kugera magingo aya.

REBA AMAFOTO Y’IGITARAMO:

Udushya twaranze igitaramo cya KJJ : Zahara yasutse amarira, Nyashinski yasendereje ibyishimo by’abakunzi be

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU