Muri Uganda, hemejweko abantu 2 bamaze guhitanwa na Ebola, barimo umwana w’imyaka itanu yagaragayeho bwa mbere, ndetse na Nyirakuru wari umurwaje nawe akaba yamaze guhitanwa nayo kuri uyu wa Gatatu.

Uganda: Babiri bamaze guhitanwa na Ebola mu gihe 10 bamaze kuyandura

Ni nyuma yuma y’amakuru akomeje gucicikana ku cyorezo cya Ebola yamaze kugera muri iki gihugu. Minisiteri y’ubuzima muri Uganda yatangaje ko hari abandi bantu 10 bamaze kwandura Ebola mu Karere ka Kasese.

Ku munsi w’ejo hahise ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (6pm) nibwo uriya mukecuru yapfiriye mu bitaro bya Bwera General Hospital biri muri Kasese.

Umwe mu bakozi ba Minisiteri y’ubuzima ya Uganda yavuze ko uriya mukecuru ari bushyingurwe kuri uyu wa Kane hamaze gutegurwa irimbi rimugenewe.

Uganda: Babiri bamaze guhitanwa na Ebola mu gihe 10 bamaze kuyandura

Umuvugizi wa Minisiteri y’ubuzima ya Uganda Emmanuel Ainebyoona yirinze kugira icyo atangaza kuri aya makuru ndetse na Minisitiri w’ubuzima ubwe Dr Jane Ruth Aceng ntiyitabye itangazamakuru ngo agire icyo abivugaho.

Umuntu wa mbere wagaragaweho na Ebola muri Uganda kandi ikamuhitana ni umwana w’imyaka itanu. Yapfuye ku wa Kabiri w’iki Cyumweru taliki 12, Kamena, 2019.

Kugeza ubu Minisiteri y’ubuzima muri Uganda ivuga ko hari abantu barindwi bamaze kwandura Ebola barimo abagabo babiri, abagore babiri n’umwana w’amezi atandatu n’abandi.

Aba bose ngo binjiye muri Uganda bavuye muri DRC. Bashyizwe mu kato kugira ngo batanduza abandi mu buryo bworoshye.

Ebola ni imwe mu ndwara zandura vuba kandi zica umubare munini w’abo zafashe.

Yandura mu gukora ku murwayi wayo binyuze mu buryo ubwo ari bwo bwose cyane cyane ku matembabuzi ava mu muntu.

Ibimenyetso byayo bihita bigaragara vuba harimo guhinda umuriro mwinshi, umunaniro ukabije, kubabara imikaya (muscles), kuribwa umutwe no kunaga ijosi.

Umurwayi wayo acisha amaraso ahantu hose hari umwenge ku mubiri we.

Abaturage ba DRC bahahirana n’abo muri Uganda banyuze ku mipaka itandukanye harimo uyu wa Bwera muri Kasesee, uwa Goli mu Karere ka Nebbi, n’uwa Bunagana mu Karere ka Kisoro.

Kuva Kasese ugera mu Rwanda hari urugendo rw’iminsi ibiri n’amaguru.

Hagati aho Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS, ryatangaje ko kuri uyu wa Gatanu taliki 14, Kamena, 2019 rizakoresha inama idasanzwe yo gusuzuma uko ikibazo cya Ebola giteye kugira ngo harebwe niba yatangazwa nk’icyorezo kibasiye ibihugu byinshi.

Kuba umwaka ushize byaragaragaye ko abantu benshi bamaze guhitanwa na Ebola muri DRC, kuri ubu ikiba ivugwa no muri Uganda, ngo ni ikibazo gikomeye mu rwego rw’ubuzima ku rwego rw’Isi.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU