Mu bakobwa bavuzwe ko bagiye gushyirwa hanze bambaye ubusa  harimo Sheila Gasumba, Boss Chic Alicia, uwitwa Alicia Nassuna na Clique.

Uganda: Hashyizwe hanze urutonde rw’abakobwa bagiye gushyirwa hanze bambaye ubusa buri buri

Ku mbuga nkoranyambaga za Uganda kuri ubu hari kuvugwa amakuru atandukanye ajyanye n’abakobwa bari gushyirwa hanze bambaye ubusa buri buri.

Ibi bije nyuma yuko uwitwa Martha Kay ashyizwe hanze nyuma yuko byavugwaga ko umuntu wari ubitse aya mafoto yamatse madolari 600$ ngo yo kumutamaza akabyanga bigatuma amushyira ku karubanda.

Kuri uyu wa Gatatu hasohotse urutonde rw’abandi bakobwa b’ibyamamare bavugwa kuba barakundanye n’abasore bagatandukana ko bagiye gushyirwa hanze

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cya Howwebiz cyandika ku myidagaduro muri iki gihugu cyatangaje urutonde kivuga ko byanga bikunze hari abandi bakobwa bagiye gutamazwa.

Uganda: Hashyizwe hanze urutonde rw’abakobwa bagiye gushyirwa hanze bambaye ubusa buri buri
Tina Teise uri mu bazashyirwa hanze

Mu bakobwa bashyizwe mu majwi harimo Sheila Gashumba usanzwe uzwi cyane mu itangazamakuru muri iki gihugu, Umunyamakuru wa NTV Tina Teise, uwitwa Jenny Nasasira wamenyekanye mu itangazamakuru, Boss Chic Alicia, uwitwa Alicia Nassuna na Clique.

Iki kinyamakuru cyashingiye ku kuba aba bakobwa barakundanye n’abasore gusa bakaba batakiri kumwe kandi byanga bikunze kikavuga ko gifite amakuru ko bafite amafoto yabo bambaye ubusa.

Sheila Gashumba umwe mu banyamakuru bakunzwe muri Uganda nawe ari ku rutonde

Hari n’abo cyavugaga ko bakururanye n’abanyamahanga kandi bakaba batakwihanganira kubona abakobwa bigeze gukundana bameranye neza n’abandi basore.

Twakwibutsa ko muri Uganda hasohotse itegeko rihana umuntu wese ukwirakwiza ndetse n’ushyira hanze ubwambure bwe aho uwahamwe n’icyaha ahahanishwa igifungo cy’imyaka 10 n’izahabu ya miliyoni 10 z’amashiringi ya Uganda , cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU