Mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki 4 Kamena 2019, inkangu yahitanye abantu batandatu abandi icumi barakomereka mu karere ka Bududa mu gihugu cya Uganda.

Iyi mibare ariko ngo ishobora kwiyongera kuko hari abandi bagishakishwa n’imiryango yabo itarababona kugeza ubu ndetse ngo icyizere cyo gusanga bagihumeka kigenda gikendera.

Nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje, ngo ibi byabereye mu duce twa Butebulo na Bunamwamba duherereye i Buwali mu ma saa saba z’ijoro, nyuma y’imvura yari imaze iminsi itatu igwa.

Abayobozi bo muri ako karere bavuga ko abantu bagera mu majana bataye ibyabo bahungira mu nsengero no mu misigiti, abandi nabo bakaba bacumbitse mu baturanyi.

Umuyobozi w’akarere ka Bududa, Wilson Watila, avuga ko ubutaka bushobora gukomeza gutenguka kugera ku musozi wa Elgon mu gihe iyo mvura yakomeza kugwa, ibi kandi ngo byatuma uduce twinshi dukomeza kwibasirwa n’inkangu.

Ubutegetsi buvuga ko abantu barenga ibihumbi ijana baba muri ako karere bakeneye kwimurirwa ahandi.

Izi nkangu si ubwa mbere zibasira aka gace kuko mu myaka icyenda ishize akarere ka Bududa katewe n’inkangu yahitanye abantu barenga 300. Mu mwaka ushize nabwo indi nkangu yahitanye abantu 40.

Mu kwezi gushize, ni bwo leta ya Uganda yari yatangiye kwimura abarokotse muri iyo nkangu y’umwaka ushize. Gusa uyu mugambi wakomwe mu nkokora n’amikoro yabaye makeya ndetse abaturage nabo bakomeza kuba ibamba banga kuvirira amasambu yabo ngo bimurwe.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU