Marchal Ujeku yakoranye indirimbo n’umuhanzi Ross Nathan wo mu Buhinde mu rwego rwo guhuza umuco w’ibihugu byombi bakomokamo.

Umuhanzi ukora injyana ya Gakondo Marchal Ujeku ndetse n’umuhanzi Ross Nathan ukomoka mu gihugu cy’Ubuhinde kuri uyu wa Kabiri taliki ya 18 Kanama 2019 ,nibwo basubiyemo  indirimbo yakunzwe u bihe byahise uzwi nka” kuch kuch hota hai” igamije guhuza ibihugu byombi .

Iyi ndirimbo izaba irimo udushya twinshi izagaragaramo abantu batandukanye barimo abakobwa bakomoka mu buhinde no mu Rwanda ,muri iyi ndirimbo kandi hazagaragaramo imico gakondo y’ibihugu byombi dore ko yenda gusa.

 

Mu kiganiro Touchrwanda twagiranye na Nathan Ross yatubwiye ko bwa yishimiye ku rwego rwo hejuru guhura na Marchal Ujeku ndetse akunda injyana akora ya Nkombo Style ngo ibi byatumye yifuza ko bakorana indirimbo ihuza umuco nyarwanda n’ubuhinde.

Yagize ati” Nahuriye na Marchal muri Mariot Hotel aho yari yaje kuririmba nkunda umuziki we ibi byatumye nifuza gukorana nawe indirimbo dore ko nanjye nsanzwe ndirimba indirimbo z’umuco mu gihugu cy’iwacu.”

Yakomeje yongeraho ko iyi ndirimbo izamishimisha abantu benshi bazayumva ngo kuko ikubiyemo byinshi byiza birimo imbyino z’Abahinde n’abanyarwanda ndetse ngo yasanze hari aho bijya gusa cyane.

Mu kiganiro na Marchal Ujeku yatubwiye iki gikorwa kiswe indo Rwanda culture kigamije guteza imbere umuco nyarwanda n’ubuhinde ndetse bakaba barayikoreye mu nzu ya Culture Empire kuri ubu ibarizwamo abarizwamo nuyu muhanzi Nathan Ross ukuriye ikigo cya Vision Fund mu Rwanda ngo ni igikorwa yafatanyije n’abahanzi bakorera mu gihugu cy’ubuhinde ndetse na Ambasade y’abahinde mu Rwanda aho indirimbo izaba yitwa kuch kuch Rwanda.

Yakomeje avuga ko iyi ndirimbo izagira byinshi ihindura kuri muzika ye muri rusange ngo kubera ko ubusanzwe igihugu cy’Ubuhinde ari igihugu gifite imyidagaduro yateye imbere ngo ntakabuza iyi ndirimbo nayo igomba kugera kure hashoboka.

Ati “ Iyi ndirimbo izagera kure kuko ubusanzwe Ubuhinde buragutse cyane mu bijyanye na filime ndetse n’umuziki [..] ndizera ko bizagenda neza kubera ubufatanye bwacu kandi u Rwanda akaba ari n’igihugu gifite umuco wihariye cyane ugereranyije n’ibindi bihugu byo ku isi.

Yasoje avuga ko iyi ndirimbo izajya hanze nyuma y’ibyumweru 2 aho izasohoka mu buryo bw’amajwi n’amashuo . Amajwi yayo yakozwe na Producer Jimmy mu gihe amashusho yo yakozwe na Fayzo Pro.

REBA UKO BYARI BIMEZE:

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU