Paxton Graham yashyize hanze amafoto bafashe idubu yabirukantseho cyane ubwowe n’umukunzi we bari muri pariki bagiye kwinezeza mu kwezi kwa buki.

Umugabo n’umugore mu kwezi kwa buki bahuye n’uruva gusenya

Ubwo Paxton Graham n’umufasha we barimo bazamuka imisozi ya Alaska ku migozi, bageze hejuru bahura n’inyamaswa y’inkazi izwi nk’idubu ibirukaho barwana no kongera kumanuka umusozi bakiza amagara yabo.

Iyi dubu yari nini cyane, yagaragaye mu mafoto Paxton yashyize hanze, iri kwiruka kuri uyu mugabo n’umugore bari bagiye kwinezeza nyuma y’ubukwe bwabo muri pariki yitwa Katmai National Park, mu ntangiriro za Kamena uyu mwaka.

Paxton Graham yagize ati “Kuri njye ikintu nagombaga gukora kwari ukuba iruhande rw’umugore wanjye Sarah kuko nibwo twari tugishyingiranwa.Amavi yanjye yaratitiraga cyane.”

Umugabo n’umugore mu kwezi kwa buki bahuye n’uruva gusenya

Aba bombi batuye ahitwa Wichita muri Kansas bakoze ubukwe kuwa 02 Kamena 2019,nyuma y’aho niho bagiye mu kwezi kwa buki kwinezeza mu misozi.

Umugabo n’umugorebahuye n’uruva gusenya

Umugabo n’umugore mu kwezi kwa buki bahuye n’uruva gusenya

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU