Umugangakazi w’imyaka 24 ukomoka muri Afurika y’Epfo yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera ukuntu yarumye ururimi umugabo wigize umurwayi washakaga kurwinjiza mu kanwa ke asinziriye.

Umugabo wigize umurwayi yaciwe ururimi n'umugangakazi yashakaga gufata ku ngufu

Ubwo uyu mugangakazi yari yiryamiye mu cyumba cy’abakozi,yasanzwemo n’uyu mugabo washakaga kumufata ku ngufu,yinjiza ururimi rwe mu kanwa ke muganga ashidukira hejuru araruruma arucamo kabiri.

Uyu mugabo w’imyaka 32 yinjiye muri ibi bitaro yiyise umurwayi niko kujya mu cyumba uyu mugangakazi yari aryamyemo ashaka kumusambanya.

Uyu mugabo yabanje kwinjiza ururimi rwe mu kanwa k’uyu mugangakazi,ashidukira hejuru ahita aruruma rucikamo kabiri,nyamugabo yiruka ari kuvirirana.

Polisi yahise ihamagarwa muri ibyo bitaro ihita ishyiraho ihita ifunga imiryango kugira ngo uyu mugabo washakishaga ubufasha atabwe muri yombi.

Nyuma yo kurumwa ururimi, uyu mugabo yahise yegera muganga wari hafi atangira kumuvura ari nabwo yahise afatwa.

Uyu mugabo utavuzwe amazina yahise atabwa muri yombi ariko abanzwa kwereka wa mugore wamurumye kugira ngo bamenye ko ariwe neza. Mbere yo kumufunga, Polisi yabanje kumuvuza urur rurimi rwaciwe.

Umugabo wigize umurwayi yaciwe ururimi n'umugangakazi yashakaga gufata ku ngufu
Umugabo wigize umurwayi yashatse gufata ku ngufu umugangakazi acibwa urunimi

Umuvugizi w’intara ya Free State yabwiye abanyamakuru ati “Mu mirwano nibwo mugangakazi yabashije kuruma ururimi rw’uwo mugabo washakaga kumufata ku ngufu wahise wiruka.Yahise atabwa muri yombi,ajyanwa kuvuzwa aho nyuma azashyikirizwa urukiko.

Ni kubw’ubuntu bw’Imana ko uyu mugangakazi yabashije kuruma ururimi rw’uyu mugabo washakaga kumufata ku ngufu.Ubu ari kuganirizwa.”

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagore bagera kuri 40 ku ijana bafatwa ku ngufu muri Afurika y’Epfo.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU