Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Kamena 2019 ahagana mu masaha ya saa tatu, umugabo wavaga gukina ikiryabarezi yagonzwe n’imodoka ahita yitaba Imana.

Nyamirambo: Umugabo yagonzwe n’imodoka arapfa ubwo yavaga gukina ikiryabarezi

Uyu mugabo uzwi ku izina rya Cyondo yavaga i Nyamirambo aho iyi modoka yamugongeye, ruguru y’Umurenge wa Rwezamenyo hafi ya Sitasiyo ya DISCENTRE iherereye mu karere ka Nyarugenge, aho bivugwa ko yari avuye gukina ikiryabarezi.

Nkuko ababonye iyo mpanuka babyemeza, nyakwigendera Cyondo usanzwe ukora akazi ko koza imodoka (Umunamba) yari amaze gukina Ikiryabarezi hafi ya kamwe mu tubari tw’aho iyo mpanuka yabereye, amanutse ataha ahita agongwa n’imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Toyota Coaster.

Nyamirambo: Umugabo yagonzwe n’imodoka arapfa ubwo yavaga gukina ikiryabarezi

Nyuma yo kugongwa n’iyi modoka, abaganga bahise batabara uyu mugabo, bagerageza kumwongerera umwuka gusa ntibabashije kurokora ubuzima bwe.

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU