Umugore w’umurusiya witwa Kinsey Wolanski winjiye mu kibuga yambaye utwenda tw’imbere mu mukino wa nyuma wa UEFA Champions League wahuje Liverpool na Tottenham.

Umugore wagaragaye mu kibuga yambaye ikariso ku mukino wa Liverpool na Tottenham yatangaje impamvu yabimuteye

Uyu mugore yavuze ko yabitewe nuko yashakaga kwamamaza urubuga rwa internet rwa filimi z’urukozasoni rw’umukunzi we muri uyu mukino wahuzaga Liverpool na Tottenham.

Uyu Murusiyakazi yari yambaye akenda kagaragaza imyanya ye y’ibanga kanditseho imbere ngo ’Vitaly Uncensored’ ubwo yinjiraga mu kibuga ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League Liverpool yatsinzemo Tottenham 2-0.

Umugore wagaragaye mu kibuga yambaye ikariso ku mukino wa Liverpool na Tottenham yatangaje impamvu yabimuteye

Iri jambo ryari ryanditse kuri uyu mupira we ngo ni izina ry’urubuga rwa filimi z’urukozasoni rw’umukunzi we.

Uyu mugore winjiye mu kibuga mu gice cya mbere ngo ni umukunzi w’umugabo witwa Vitaly Zdorovetskiy ukora akazi ko gushyira hanze filimi z’urukozasoni.

Uyu mugabo nawe yinjiye mu kibuga ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cya 2014 wahuzaga Ubudage na Argentina muri Brazil,yiyanditse mu gituza ngo ’natural born prankster’ .

Umugore wagaragaye mu kibuga yambaye ikariso ku mukino wa Liverpool na Tottenham yatangaje impamvu yabimuteye

Uyu mugore yirukanse mu kibuga ubwo Liverpool yari yamaze kubona igitego 1-0 birangira abashinzwe umutekano bamufashe bajya kumufunga baje kumurekura umukino urangiye arataha.

Umugore wagaragaye mu kibuga yambaye ikariso ku mukino wa Liverpool na Tottenham yatangaje impamvu yabimuteye

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU