Michelle w’imyaka 37 utuye muri Leta ya Kansas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yafashe icyemezo cyo gushakira umugabo we Kris undi mugore abitewe nuko atakundaga gutera akabariro.

Umugore yashakiye umugabo we undi mugore kubera adakunda gutera akabariro

Michelle yavuze ko agishakana n’umugabo we Kris w’imyaka 34, ngo yamubwiye ko aryamana n’abagabo ndetse n’abagore [bisexual] ariko ngo bombi ntibigeze bishimira na gato gutera akabariro.

Michelle na Kris Lana bahoraga bashwana ndetse ngo bagerageje gutandukana inshuro 3 zose, ariko nyuma yo kwemeranya ko bazana undi mugore w’imyaka 22 witwa Sarah Letsch, ibibazo byabo byarayoyotse.

Michelle yavuze ko yahuriye na Sarah Letsch mu itsinda ry’abatinganyi ryo kuri Facebook baba inshuti ndetse amusaba ko yaza bakabana ari batatu mu nzu.

Uyu mugabo n’umugore bavuga ko ubuzima bwabo bumeze neza, babana neza nta kibazo uko ari batatu kurusha uko bari bameze ari babiri.

Michelle na Kris bamaze imyaka 12 babana aho muriyo 10 bayimaze babana na Sarah bafatanya kurera umwana umwe w’umukobwa w’imyaka 13 babyaye mbere y’uko abiyungaho.

Michelle na kris ngo mbere ntibavuganaga, ndetse ngo babanaga nabi kubera ko Michelle atakundaga gutera akabariro, bacungana ku jisho, kugeza ubwo uyu Sarah yabiyunzeho urukundo ruragaruka.

Umugore yashakiye umugabo we undi mugore
Kris, Michelle na Sarah Letsch babana mu rugo rumwe
Umugore yashakiye umugabo we undi mugore kubera adakunda gutera akabariro
Michelle na Sarah Letsch

Umugore yashakiye umugabo we undi mugore kubera adakunda gutera akabariro

Umugore yashakiye umugabo we undi mugore

TANGA IGITEKEREZO KURI IYI NKURU